Home > Amakuru Yose > Imikino > Mu Rwanda > Igice kimwe cy’Impuzi z’Abanyekongo zabaga mu nkambi ya Kigeme kimuriwe mu (...)

Igice kimwe cy’Impuzi z’Abanyekongo zabaga mu nkambi ya Kigeme kimuriwe mu kambi ya Mahama

By Imirasire On:3 November 2020
387

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Ugushyingo 2020, itsinda ririzwe n’impunzi 620 z’Abanyekongo zari zicumbikiwe mu nkambi ya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe, ryimuriwe mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe, aha bimuriwe hakaba harabaga impunzi z’Abarundi ziherutse gufashwa gusubira mu gihugu cyabo.

Ku rubuga rwa Twitter rw’iyi Minisiteri, yavuze ko kwimura izo mpunzi biri muri gahunda yo kurengera no kunoza imibereho y’impunzi, ndetse no gukumira iyangirika ry’ibidukikije mu nkambi ndetse n’inkengero zazo.

Inkambi ya Kigeme isanzwe icumbikiye impunzi z’Abanyekongo zirenga ibihumbi 18, zahunze imirwano hagati y’ingabo za Leta ya Kongo n’imitwe y’inyeshyamba mu Burasirazuba bwa repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

Naho inkambi ya Mahama izo mpunzi zimuriwemo, yari isanzwe icumbikiye impunzi z’Abarundi zirenga 43,500 kuva muri 2015, nazo zaje zihunga imvururu zadutse muri iki gihugu ubwo perezida Pierre Nkurunziza yashakaga kwiyamamariza manda ye ya gatatu atemererwaga n’itegeko nshinga.

Muri uyu mwaka wa 2020, bamwe muri izo mpunzi z’Abarundi basabye gusubira mu gihugu cyabo ku bushake, maze Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), ifasha ababyifuza gutaha.

Kugeza ubu, impunzi z’Abarundi zirenge 2000 zari zicumbikiwe mu nkambi ya Mahama, zamaze gutahuka mu gihugu cyabo ku bushake, bishoboka ko aribyo byatumye haboneka umwanya wo kwimurirwamo izi mpunzi z’abanyekongo.

Make A Comment
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Izindi Nkuru Wasoma