Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Amakuru Mashya >> Mu Rwanda >> 

Abanyarwanda ntibakwiye kurangazwa nibibera mu Burasirazuba bwa Congo - Brig. Gen. Nzabamwita

Nyuma y’aho ahegereye umupaka w’u Rwanda humvikana urusaku rw’amasasu menshi, Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brig. Gen Nzabamwita Joseph yasabye abanyarwanda kutarangazwa n’ibibera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Abanyarwanda barasabwa kutarangazwa nibibera mu Burasirazuba bwa RDC
Nyuma y’aho ahegereye umupaka w’u Rwanda humvikana urusaku rw’amasasu menshi, Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brig. Gen Nzabamwita Joseph yasabye abanyarwanda kutarangazwa n’ibibera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

JPEG - 33.6 kb


Brigadier General Nzabamwita avugako ibibera Congo bidakwiye kurangaza abanyarwanda

Ibi byatangajwe kuwa gatandatu mu rwego rwo kuvuguruza ibihuha bikubiye mu butumwa bwacicikanaga kuri facebook n’izindi mbuga za internet buvuga ko mu Kinigi ahitwa muri Bisate ariho ayo masasu yumvikaniye.

Ahagana mu ma saa mbili zishyira saa tatu mu ijoro ryakeye nibwo abaturiye umupaka w’u Rwanda na RDC bumvise urusaku rw’amasasu inyuma y’ibirunga.
Gen. Nzabamwita Joseph yavuze ko iby’intambara zibera muri RDC nta we byakagombye kurangaza kuko hahora imirwano.

Yavuze ko ukwirangira kwa nyiramubande z’imisozi y’ibirunga kwatumye abenshi bibwira ko ayo masasu yumvikaniye ku butaka bw’u U Rwanda. Mu kiganiro kigufi twagiranye kuri telephone.

Ngo urwo rusaku rwumvikaniye inyuma y’ibirunga mu gice cya RDC nk’uko amakuru y’ingabo z’u Rwanda RDF abisobanura.
Abaturage batangarije Imirasire.com ko gutanga amakuru yose yahungabanya umutekano babigize ibyabo. Ngo abahungabanya umutekano aho bava hose biteguye kubatungira agatoki inzego zishinzwe umutekano n’iz’ubuyobozi kuko bazi agaciro k’umutekano n’ingaruka zo kuwubura.

Kuri iki kibazo,Umuyobozi w’akarere ka Musanze Mpembyemungu Winifrida aravuga ko urwo rusaku rw’amasasu ntawe rwahutaje kuko rwavugiye kure. Yabasabye gukomeza kugira amakenga y’ibyahungabanya umutekano kandi bagasangira amakuru n’inzego z’ubuyobozi zibari hafi.

Icyo abaturage bakomeje gusabwa aho batuye hose ni ukunoza amarondo iteka bagahora bazirikana ko guhungabana k’umutekano aribo bigiraho ingaruka bityo buri wese akaba yibutswa ko agomba kuba ijisho ry’umuturanyi we.


Gaston Rwaka-Imirasire.com

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Close X