Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Amakuru Mashya >> Mu Rwanda >> 

Mpanga: Ubuzima bwa Me Bernard Ntaganda mu marembera

Abakurikiranira hafi imibereho y’ Umuyoboz w’ Ishyaka rya politiki PS- Imberakuri Me Bernard Ntaganda, bemeza ko kuva yakwimurirwa muri Gereza ya Mpanga ubuzima bwe bwakomeje kuba bubi.

Kubuzwa gusurwa no kugemurirwa aho muri Gereza ya Mpanga, ni bimwe mu bibazo by’ ingutu byatumye Ntaganda akomeza kumererwa nabi muri Gereza ya Mpanga.

Mbere yo kwimurira Ntaganda I Mpanga amakuru yagiye atugeraho avuye kuri BBC Gahuza yemeza ko uwitwa Vital Uwumuremyi yamunyariraga mu biryo n’ ubwo uwo mugabo yaje kubinyomoza akanarega iyo Radio.

JPEG - 72.6 kb


Uku niko ubuzima bwa Bernard Ntaganda bwifashe

Bigaragarira amaso ya buri wese ko ubuzima bwa Ntaganda bumeze nabi akaba ashobora nk’ uko tubikesha amafoto ya vuba. Urwego rw’ Abagororwa mu gihugu rukomeza kuvuga ko uyu mugabo atameze nabi cyane ndetse anavurwa nk’ uko abihabwa n’ uburenganzira bwe.

Me Ntaganda akomeje kumererwa nabi n’ ubundi mu gihe ishya rye ryamaze gucikamo ibice 2, abari bamuvuyeho bagakurikira Mukabunani Christine batangiye kumucika nyuma y’ aho atsindiwe amatora y’ abadepite kuko ngo byababereye ikimenyetso cy’ ubushobozi bwe bucye.

Gaston Rwaka - Imirasire.com

Ibitekerezo

tom dinho - 3/10/2013 saa 08:59

NTAGANDA ARAGIYE NKA G. MUNYAKAZI KOKO. NIYO SYSTEM BAHISEMO KUBINYUZAMO NGO BITAZAGARAGARIRA AMAHANGA. MANA TABARA IBIREMWA BYAWE.
Kanda hano umusubize

tom dinho - 3/10/2013 saa 08:56

IYICA RUBOZO RIRAKOMEJE KOKO NARINZIKO MU RWANDA BITAKIBAMO. IMANA ITABARE IKIREMWA CYAYO. IBI BIZARANGIRA RYARI KOKO. TWIRIRWA TURIRIMBA AMAHORO KURURIMI GUSA. NYUMA NGO UBWOROHERANE UBUMWE N'UBWIYUNGE HEHE? RYARI? NTIBUBAHO, NTIBUZANABAHO MURWANDA TUTARAHINDURA IMYUMVIRE. MBEGA U RWANDA!!!!?
Kanda hano umusubize

Kalisa Evrar - 2/10/2013 saa 09:22

Uyu Muhutu w' Imana mwamubabariye koko harya ngo mutabera nta mbabazi zibayo aho da nibazaga no mw' ijuru zizabayo
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Close X