Kwibuka 22 : Fighting Genocide Ideology
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Muhanga: Ntibagifata ibihumyo nk’indyo isuzuguritse

Mu gihe mu myaka yashize wasangaga abaturage bafata ibihumyo nk’indyo ya gikene kandi isuzuguritse, ubu abaturage bo mu Murenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga barishimira ko byatejwe imbere bikaba bifatwa nk’ikiribwa gikungahaye ku ntungamubiri kandi cyinjiriza amafaranga ugihinga

Ibi babitangaje ku wa 20 Werurwe 2013, aho nk’uwitwa Munyaneza Celestin, yavuze ko kuva yatangira guhinga ibihumyo amaze gutera imbere ku buryo bugaragara kuko bisigaye bimwinjiriza amafaranga y’u Rwanda ari hagati y’ibihumbi 150.000-200.000 bitewe n’ibiciro biri ku isoko.

JPEG - 40.1 kb

Uwase Germaine, yatangaje ko abaturage bamaze guhindura imyumvire ku bihumyo kuko usanga basigaye babigura, yagize ati:”nk’iwanjye abana basigaye bameze neza kubera kurya ibihumyo”.

Ibi byanashimangiwe kandi na Mukakimenyi Daphrose ucuruza ibihumyo mu mujyi wa Muhanga, wavuze ko azi abantu benshi bari bafite abana bameze nabi (bafite ibimenyetso by’imirire mibi) maze nyuma yo kubagira inama yo kubagaburira ibihumyo, ngo basigaye bafite ubuzima bwiza, ati “Ni byiza ku mubiri, ndetse bindutira inyama”.

Mu rwego rwo gufasha abaturage bahinga ibihumyo kubibyaza umusaruro no kubyongerera agaciro, Ishuri Rikuru Gatorika rya Kabgayi (ICK) rigiye gutangiza umushinga wo gutunganya imboga ndetse n’ibihumyo biboneka muri ako Karere, ku buryo bizajya bibikwa igihe kirekire kandi bigurwe ku giciro cyiza, nk’uko byatangajwe na Prof. Munyanganizi Bikoro, ukuriye ishami ry’ubumenyi, ubukungu n’icungamutungo (SSEG).

Leki Aimant - imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

uwimana jose - 4/07/2014 saa 13:53

umugina wigihumyo kuwutera nimpaka uhonduke umweru wose g
Kanda hano umusubize

uwimana jose - 4/07/2014 saa 13:53

umugina wigihumyo kuwutera nimpaka uhonduke umweru wose g
Kanda hano umusubize

uwimana jose - 4/07/2014 saa 13:52

umugina wigihumyo kuwutera nimpaka uhonduke umweru wose g
Kanda hano umusubize

uwimana jose - 4/07/2014 saa 13:51

umugina wigihumyo kuwutera nimpaka uhonduke umweru wose g
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X