ADEPR: Rev Karangwa John yaba agiye gushyirwa mu gatebo kamwe n’abarimo Bishop Tom Rwagasana?
Post on: 7 September 2020
Mu gihe mu itorero ADEPR hakomeje kugaragaramo ibibazo by’ingutu by’umwihariko gucikamo ibice kw’abagize Biro Nyobozi y’iri torero, kuri ubu Umuvugizi waryo wungirije, Rev Karangwa John biravugwa ko nubwo Umuvugizi wa ADEPR n’abandi bagize Komite Nyobozi bari babaye nk’abamusubije mu nshingano, ibi bintu bitari binyuze mu buryo bwemewe, aho kuri ubu hari itsinda riri kwiga ku kibazo cye ndetse bikaba bivugwa ko bishobora kurangira uyu Rev Karangwa John yambuwe inshingano yari afite mbere y’uko afungwa cyane ko ngo naramuka asubijwe inshingano yari afite, hazarebwa no ku bandi bari barazambuwe kuko bari barafunzwe nyuma bakaza kurigwa abere ariko ntibasubizwe inshingano z’ubushumba bari barambuwe aba bakaba barimo Bishop Jean Sibomana wari umuvugizi w’iri torero rya ADEPR na Bishop Tom Rwagasana wari amwungirije.