Home > Amakuru Yose > Imikino > Abakinnyi 37 b’Amavubi bagomba kwitegura umukino wa Cap-Vert barimo Kevin (...)

Abakinnyi 37 b’Amavubi bagomba kwitegura umukino wa Cap-Vert barimo Kevin Monnet-Paquet

By Imirasire On:7 October 2020
840
photo

Kuri uyu wa Gatatu, Umutoza Mukuru w’Amavubi, Mashami Vincent, yahamagaye abakinnyi 37 bagomba kwitabira umwiherero wo kwitegura imikino ibiri u Rwanda ruzahuramo na Cap-Vert ku munsi wa gatatu n’uwa kane mu matsinda yo gushaka itike ya CAN mu 2022 izabera muri Cameroun.

Iyi mikino yombi yagombaga guhuza u Rwanda na Cap-Vert mu mpera za Werurwe, ariko isubikwa kubera icyorezo cya Coronavirus.

Amavubi yakabaye yatangiye umwiherero kuri uyu wa Gatatu, ariko uzatangira ku wa Gatanu tariki ya 9 Ukwakira nyuma yo gupimwa.

Umukino ubanza uzabera i Praia muri Cap-Vert ku wa 13 Ugushyingo mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali ku wa 17 Ugushyingo 2020.

U Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda F n’amanota 0, ni nyuma y’uko rutsinzwe na Mozambique ibitego 2-0 ndetse na Cameroun igitego 1-0 mu mikino ibiri imaze gukinwa, yombi yabaye mu Ugushyingo 2019.

Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma