Home > Amakuru Yose > Amakuru mashya > Hanze y’u Rwanda > Abanyarwanda baba muri Nigeria basangiye Umuganura n’Ambassaderi KAMANZI (...)

Abanyarwanda baba muri Nigeria basangiye Umuganura n’Ambassaderi KAMANZI Stanislas

By Imirasire On:23 August
2790
photo

Abanyarwanda baba Abuja muri Nigeria ku wa Gatandatu tariki ya 20 Kanama 2022, bahuriye mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi w’umuganura mu rwego rwo gushyigikira umuco nyarwanda wo gusangira/ Kuganura ku musaruro wagezweho.

Ambasaderi Kamanzi Stanislas yashimiye cyane abanyarwanda bashoboye kwitabira umuganura uyu mwaka. Yibukije ko Umuganura ari igikorwa cy’ingenzi mu iterambere ry’abanyarwanda, avuga ko leta yabonye ko ufite agaciro iwusubizaho mu mwaka wa 2011, nyuma y’uko abakoloni bari barawuciye.

Ambasaderi Kamanzi yasabye abanyarwanda guha agaciro umunsi w’umuganura kubera uruhare rwawo mu bumwe n’iterambere ryabo.
Uyu munsi wizihijwe kuri iyi tariki ya 20 Kanama bitewe n’uko umunsi nyirizina uRwanda rwizihirizaho uyu munsi, bamwe mu banyarwanda batabashije kuboneka kandi bifuza nabo gusangira na bagenzi babo Umuganura, bumva ko batavutswa amahirwe bahawe n’ubuyobozi bw’igihugu cyabo.

Gatare David uhagarariye abanyarwanda baba muri Nigeria yasubiye byimbitse mu mateka y’umuganura mu Rwanda rwo hambere y’umwaduko w’abakoloni, agaragaza ukuntu abantu bahuriraga hamwe bakamurika umusaruro bakuye mu mirimo y’amaboko yabo, bakaganuza abatarashoboye kubona umusaruro kubera impamvu zitandukanye.

Gatare yasobanuye akamaro ko kwizihiza umuganura cyane cyane ku Banyarwanda baba mu mahanga ashingiye ku nsanganyamatsiko y’umuganura uyu mwaka ariyo "Isôoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira”.

Yagaragaje ko ibiva mu mirimo y’abanyarwanda baba mu mahanga bifite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu kuko baganuza abatishoboye bari mu gihugu muri gahunda zitandukanye, bityo bikaba ari n’uburyo bwo gusigasira ibyagezweho.

Uyu munsi wabaye umwanya wo gusabana no kwibukiranya cyane cyane umuco n’amateka y’umuganura.

Muri iki gikorwa hasangiwe amafunguro yiganjemo ashingiye kuri gakondo nyarwanda. Habayeho guha abana amata no kwidagadura.

Abanyarwanda batuye Abuja bishimiye kwizihiza Umuganura bari kumwe bafata ifoto y'urwibutso

Abanyarwanda batuye Abuja bishimiye gusangira maze ikigori barakiyoboka

Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma