Home > Amakuru Yose > Amakuru mashya > Mu Rwanda > Amafoto: Myugariro w’Amavubi na APR FC, yamaze gufata rutemikirere yarekeza (...)

Amafoto: Myugariro w’Amavubi na APR FC, yamaze gufata rutemikirere yarekeza muri Georgia

By Imirasire On:10 July
3705
photo

Myugariro w’amavubi ukina mu mutima wa defanse (Central defence) MANZI Thierry, wakiniraga ikipe ya APR FC ubu yamaze gufata rutemikirere yerekeza mu ikipe ya FC Dila Gori aho azamarayo igihe kitari gito naramuka yitwaye neza.

MANZI Thierry, yinjiye muri APR FC nyuma yo kuva muri Rayon Sport yagiriyemo ibihe byiza maze ubuyobozi bwa APR bumupapura ikipe ya Murera hamwe n’abandi bakinnyi bari bahagaze neza mu ikipe ya Murera (Rayon Sport).

Uyu mukinnyi yakomeje kugaragaza ko ahagaze neza mu kugarira izamu aho kuva yagera muri APR FC yatwaye ibikombe 2 bya Championa idatsinzwe umukino n’umwe.

FC Dila Gori ni ikipe ubu ya 4 muri championa ya Georgia, ikaba iheruka igikombe cya Georgia muri 2012. ikaba iheruka gukina na Žilina yo muri Slovakiya muri UEFA Europa Conference League season 2021-2022 maze itsindwa 1-5.

Uyu myugariro w’Amavubi ubu akaba ari kurutonde rw’abakinnyi 40 iyi kipe yashyize hanze izakoresha muri uyu mwaka wa championa.

MANZI Thierry agaragara ku urutonde rw’abakinnyi 40 bazifashishwa muri 2021-22

Amafoto ya Manzi Thierry yerekeza i Georgia





Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma