Home > Amakuru Yose > Amakuru mashya > Mu Rwanda > Bamwe mu bavuzi ba gakondo mu bari kwirengagiza itegeko ryo kurengera (...)

Bamwe mu bavuzi ba gakondo mu bari kwirengagiza itegeko ryo kurengera ibidukikije nkana

By MAHAME On:23 January
1260
photo

Mu gihe mu Rwanda hariho itegeko ribuza ikoreshwa ry’amacupa ya pulasitiki akoreshwa rimwe mu rwego rwo kurengera ibidukikije, bikomeje kugaragara ko bamwe mu bakora ibijyanye n’ubuvuzi bwa gakondo by’umwihariko Ivuriro Ramira Ubuzima bivugwa ko ari iry’umwe mu Badepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, bakomeje kwirengagiza iri tegeko nkana, dore ko imiti bacuruza ikomeje gupfunyikwa muri ayo macupa atemewe, ibintu bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu ndetse bikangiza n’ibidukikije.

Bikomeje kugaragara ko bamwe mu bavuzi ba gakondo birengagiza no kwica amategeko yo kubungabunga ibidukikije ku bushake, aho usanga imiti bacuruza ipfunyitse mu macupa ya pulasitiki abonerana ndetse usanga amwe mu macupa bapfunyikamo iyo miti aba ari ayatoraguwe yarakoreshejwe mu gupfunyika amazi yo kunywa.

Mu gushaka kumenya impamvu ituma bamwe mu bakora uyu mwuga bakomeza gupfunyika imiti mu macupa n’ibindi bikoresho bya pulasitiki kandi bitemewe, twagerageje kwegera amwe muri ayo mavuriro by’umwihariko Ivuriro Ramira Ubuzima, dore ko iri vuriro bivugwa ko ari iry’umwe mu badepite bagize inteko ishinga amategeko y’u Rwanda ndetse rinafite amashami agera kuri atanu mu mujyi wa Kigali.

Gusa ubwo twageraga aho bakorera mu gasantire kazwi ku izina rya Rwarutabura mu Murenge wa Nyamirambo, twahasanze uyu mugabo bivugwa ko ari umudepite yanga kugira icyo adutangariza avuga ko iri vuriro ryanditse ku witwa Mahoro.

Dukomeje gushaka kumva icyo bavuga twagerageje guhamagara uyu witwa Mahoro dore ko ari umugore w’uyu mugabo nawe yanze kugira icyo adutangariza, ku murongo wa telephone ngendanwa abanza kutubwira ko iri vuriro atari irye, gusa nyuma aza kutubwira ko dutangaza amakuru y’ibyo twabonye aho bakorera we nta kindi yatubwira.

Yagize ati: “Ntabwo ndibuboneke, mwatangaza ibyo mwabonye aho dukorera.”

Kuri iki kibazo cyo gupfunyika imiti mu macupa n’ibindi bikoresho bya pulasitiki, Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavuzi Gakondo mu Rwanda (AGA Rwanda Network), Mme Gerturde Nyirahabineza, avuga ko bitewe n’uko hataraboneka uburyo n’ubushobozi burambye bwo gupfunyika imiti gakondo ku bakora uyu mwuga hari abagikomeje gukoresha amacupa ya pulasitiki.

Yagize ati: “Kubera ko hataraboneka ubushobozi buhagije n’uburyo bwiza bwo gupfunyikamo imiti, abavuzi barakora uko bashoboye bagapfunyika mu macupa ya pulasitiki. Gusa bagerageza kubikorana isuku.”

Uyu muyobozi abajijwe impamvu hari abatagipfunyika mu macupa ya pulasitiki yasubije ko bose batanganya ubushobozi ariko yongeraho ko mu minsi iri imbere bamwiwe ko abacuruza imiti gakondo bazajya bemererwa gukora ari uko Ikigo k’Igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti (FDA) cyabanje kugenzura ubuziranenge bw’imiti bacuruza n’ibyo bayipfunyikamo.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko yizera ko bitawe n’amahugurwa bagenda bahabwa ku kurengera ibidukikije nta muvuzi gakondo wakwangiza ibidukikije mu gihe ari gusoroma ibyatsi akoramo imiti.

Umuyobozi wa AGA Rwanda Network, Mme Gerturde Nyirahabineza

Muri Gicurasi 2018, REMA yatangiye gushishikariza inzego zinyuranye kureka ikoreshwa ry’amacupa y’amazi, hakimakazwa ibyo aterekwamo ari menshi uyakeneye akavomera mu kirahuri cyangwa igikombe gishobora kozwa, kikongera kigakoreshwa.

Kuwa 12 Gashyantare 2020, Minisiteri y’Ibidukikije na Rwanda Environment Management Authority (REMA) batangarije abanyamakuru ko guhera ku wa 1 Werurwe 2020 inzego zose zagombaga gutangira gukoresha ibirahure mu kunywa amazia ho gukoresha amacupa ya pulasitiki akoreshwa rimwe akajugunywa.

Ibihugu nka Canada, America, u Buhinde, Costa Rica, u Bugiriki n’ubwongereza ni bimwe mu byahagaritse ibi bikoresho bya palasitiki bikoreshwa rimwe gusa.

Ubushakashatsi bwerekana ko mu nyanja zo ku Isi harimo toni miliyoni 13 za palasitiki ndetse ngo nta gikozwe mu 2050, izi palasitiki zaba ari nyinshi kuruta amafi ari mu mazi.

Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma