Home > Amakuru Yose > Amakuru mashya > Mu Rwanda > CHOGM isize u Rwanda na Uganda birebana akana ko mu jisho

CHOGM isize u Rwanda na Uganda birebana akana ko mu jisho

By Imirasire On:28 June
4755
photo

Inama y’ umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, izwi nka CHOGM ,yabereye mu Rwanda kuva kuwa 20-26 Kamena 2022, isize akadomo mu kurebana ay’Ingwe k’umubano w’u Rwanda na Uganda. DR Congo yikoma u Rwanda kwivanga mu bibazo byayo ihoramo.

Ni inama yitabiriwe n’abayobozi bakomeye ku rwego rw’Isi barimo igikomangoma cya Wales, Charles Philip n’umugore we Camilla, Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, Uw’uBwongereza, Boris Johnston, ndetse n’abandi bakomeye ku rwego rw’Isi ndetse no muri Afurika.

Muri iyi nama yitabiriwe n’abasaga 4000 bo mu bihugu 54 bo mu muryango w’ibivuga ururimi rw’icyongereza, hajemo umushyitsi wari umaze imyaka irenga 5 atavuga rumwe na Leta ya Kigali, kandi ufite byinshi avuze ku Rwanda, Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni.

Museveni waherukaga kuza mu Rwanda mu myaka 5 ishize, aza muri iyi nama yeretswe urukundo n’Abanyarwanda, kuva yambuka umupaka uhuza Uganda n’uRwanda kugera iKigali mu murwa wari wakiriye inama iyi nama.

Ubwo yazaga kuwa 23 Kamena 2022, Museveni yasuhuzwaga n’abaturage bari ku muhanda, nawe akanyuzamo akabasuhuza, ibintu bigaragaza isura nshya ku mubano w’u Rwanda na Uganda.

Mu myaka yashize uRwanda rwakunze kutavuga rumwe na Uganda, aho ibihugu byombi byashinjanyaga ibintu bikomeye, Uganda yashinjaga uRwanda ubutasi no kwivanga mu mikorere y’Ubutegetsi bwa Uganda mu gihe uRwanda rwo rwayiregaga guhohotera Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu kubafunga, kubambura ibyabo, kubakorera iyicarubozo no kubacyura ku ngufu aho benshi bajugunywaga ku mupaka banegekaye.

URwanda kandi rwayiregaga gufasha abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda barimo RNC ya Kayumba Nyamwasa.

Nyuma y’urugendo umuhungu wa prezida Kaguta Museveni yagiriye mu Rwanda aho yavugaga ko yaje gusura Uncle (Nyirarume) we Prezida Paul Kagame yakomeje gutangaza ko ibyari byarananiranye yabishyizeho akadomo.
Inkuru yabaye impamo koko, dore ibyari byarabaye agaterera nzamba byabaye amata n’ubuki.

Prezida Kagame na Prezida Museveni wa Uganda ubwo baherukaga gusuhuzanya mu 2020 i Gatuna ku mupaka

Congo n’uRwanda birarebana ay’Ingwe

Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo imaze iminsi ishinja uRwanda gufasha umutwe witwaza intwaro uyirwanya witwa M23, aho byabaye ngombwa ko Congo ifunga ingendo za sosiyete y’Indege itwara abantu n’ibintu Rwandair ikaba itagomba gukandagiza ikirenge muri icyo gihugu.
Congo yakomeje kwibasira abaturage bayo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda ivugako ari abanyarwanda bashaka kubohoza ubutaka bwayo. Ayo makimbirane hagati ya Leta ya Congo n’abanyeCongo bavuga ikinyarwanda yakuruye intambara hagati ya Leta ya Congo na M23 iyobowe na Gen. Sultan MAKENGA.
Leta ya Congo mu intambara ihanganyemo na M23 yatanze impuruza hirya no hino ivugako iri gukubitwa na Leta ya Kigali niko kwiyambaza amahanga harimo Uburusiya ndetse n’Ubwongereza ngo biyifashe gucyemura ibyo bibazo ifite. Nguko uko Kinshasa iri kurebana ay’Ingwe na Kigali.

Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma