Home > Amakuru Yose > Amakuru mashya > Mu Rwanda > Diyabete iri kurutonde rw’indwara zishobora kwirindwa kandi ziravurwa

Diyabete iri kurutonde rw’indwara zishobora kwirindwa kandi ziravurwa

By Imirasire On:3 April
795
photo

Raporo y’ibarurishamibare kubijyanye na Diyabete, itangazwa rimwe na rimwe n’ibigo bishinzwe kurwanya indwara no Kwirinda, itanga amakuru kubyerekeye ubwiyongere bwa diyabete, ibintu bishobora guteza ibibazo by’ubundi burwayi biturutse kuri diyabete, impfu, n’ubukungu.

Umubare w’abantu barwaye diyabete wavuye kuri miliyoni 108 mu 1980 ugera kuri miliyoni 422 muri 2014.
Ubwiyongere bwa diyabete ku isi hose mu bantu bakuze barengeje imyaka 18 y’amavuko bwavuye kuri 4.7% mu 1980 bugera kuri 8.5% muri 2014 (1).
Hagati ya 2000 na 2016, habayeho kwiyongera 5% by’impfu z’imburagihe zatewe na diyabete.
Indwara ya diyabete nk’uko bitangazwa n’umuryango ushinzwe ubuzima ku isi OMS, yagiye yiyongera cyane mu bihugu bikennye kandi biciriritse ugereranije n’ibihugu bikize.

Mu Rwanda
Nk’uko Diabetes Atlas ibitangaza, uburwayi bwa diyabete mu Rwanda bugera kuri 3.16% by’abaturage, ikaba ihitana abarenga 1918 bapfa buri mwaka.

Abantu banshi barwaye Diyabete ikunze no gutera ubuhumyi, kunanirwa kw’impyiko, indwara z’umutima, ubwonko ndetse no gucibwa ingingo.
Mu 2016, abantu bagera kuri miliyoni 1.6 bapfuye bazize diyabete. Abandi bantu miliyoni 2.2 bapfuye bazize kugira isukari nyinshi yo mu maraso mu 2012.
Hafi ya kimwe cya kabiri cyabantu bapfuye bazize isukari yamaraso (blood glucose) mbere yo kugeza kumyaka 70. OMS ivuga ko diyabete ari icyorezo cya karindwi mukwica abantu benshi ku Isi mu 2016.

Diyabete yo mu bwoko bwa 2 ituruka mu kuba umubiri utabasha gukoresha neza insuline. Umubare munini w’abantu barwaye diyabete ni abafite diyabete yo mu bwoko bwa 2. Ubu bwoko bwa diyabete ahanini buturuka cyane k’umubyibuho ukabije no kudakora neza k’umubiri.

Indwara ya diyabete yo mu bwoko bwa 1 irangwa no kuba umubiri utabasha gukora insuline. Kugeza ubu ntabwo igitera diyabete yo mu bwoko bwa 1 cyangwa uburyo bwo kuyirinda buzwi.

Indyo nziza, imyitozo ngororamubiri isanzwe, kugumana ibiro bisanzwe byumubiri no kwirinda kunywa itabi ni uburyo bwo kwirinda cyangwa gutinza indwara ya diyabete yo mu bwoko bwa 2 (Types 2 Diabetes).

Ni iki wakora ukirinda indwara ya Diyabete ?
Kugenzura isukari yo mu maraso kenshi (glucose), cyane cyane kuri diyabete yo mu bwoko bwa 1.
Abantu barwaye diyabete yo mu bwoko bwa 1 bakeneye insuline, abantu barwaye diyabete yo mu bwoko bwa 2 bashobora kuvurwa hakoreshejwe imiti yo kunwa, ariko bashobora no gusaba guterwa insuline
Kugenzura umuvuduko w’amaraso(Blood pressure);
Kugenzura uburyo umutima utera (Heartrate disease)
Gukora isuzumabuzima rya buri gihe

Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma