Home > Amakuru Yose > Amakuru mashya > Hanze y’u Rwanda > Ibiganiro hagati ya Biden na Putin byaranzwe no gucengana

Ibiganiro hagati ya Biden na Putin byaranzwe no gucengana

By Imirasire On:17 June
4035
photo

Prezida wa Reta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden na prezida w’Uburusiya, Vladimir Putin barangije ibiganiro bagiranye kuri uyu wa gatatu, i Geneve mu Buswise.

Amakuru dukesha ijwiry’Amerika icyesha ibiro bya Prezida Biden, “Maison Blanche”, bigaragara ko ibyo biganiro byarangiye vuba cyane ugereranyije n’uko byari byitezwe.
Abo bategetsi bombi batangaje ko bari biteze ko ibiganiro bazagirana bishobora kumara hagati y’amasaha ane n’atanu, ariko bakaba bagiranye ikiganiro kitarengeje amasaha atatu.
Ibiganiro hagati y’abo bategetsi babiri bibaye mu gihe bamenyesha ko imigenderanire hagati y’ibihugu byabo idahagaze neza . Prezida Biden yavuze ko ari ibiganiro hagati y’ibihugu bibiri by’ibihangange. Akaba yishimiye kubonana amaso ku yandi ko biruta kuvugana bari kure.
Abo bategetsi bombi muguhura kwabo, Prezida Biden ni we watanze ukuboko ubwa mbere asuhuza Vladimir Putin bari kumwe na prezida w’Ubuswise, Guy Parmelin, wabakiriye mu gihugu cye mu biganiro hagati y’abo bagabo bayoboye ibihugu by’ibihangange ku isi.
Ibiganiro hagati y’abo bategetsi bombi, byari byerekeye ibibazo bitandukanye, ibiganiro byabo byabaye bifishije abasemuzi kuko bombi bavugaga indimi zitandukanye. Prezida Biden yakoresheje icyongereza naho Putin akoresha ikirusiya.
Nyuma y’ibiganiro by’abo bategetsi, Prezida Putin yahaye ikiganiro abanyamakuru ari wenyene, mu gihe Prezida Biden nawe yatanze ikiganiro abanyamakuru ukwe.

  ezéchias kapeyi
  19 June

Ntabwo byoroshye kuri aba baperezida bombi bagombye kuganira nta mbereka nibwo amahoro ashobora kugaruka hagati yibyo bihugu.

Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma