Home > Amakuru Yose > Amakuru mashya > Mu Rwanda > Ikigusi cya serivisi zo guhererekanya ubutaka no gukata ibibanza gishobora (...)

Ikigusi cya serivisi zo guhererekanya ubutaka no gukata ibibanza gishobora kugabanuka

By On:12 May
1875
photo

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imicungire y’ubutaka (RLMUA), kiratangaza ko harimo kuganirwa ku iteka rigena imicungire y’ubutaka, hagamijwe kugabanya ikiguzi cya serivisi yo guhererekanya ubutaka no kubugabanyamo ibice.

Icyakora ngo haba hakiri kare gutangaza uko amafaranga ashobora kuzaba angana kuko bisaba ko iteka ribanza kuvugururwa, hakurikijwe ibibazo abaturage bakomeje kugaragaza ko igiciro kiri hejuru ugereranyije n’ubushobozi bwabo.

Ubusanzwe igiciro cyo kugabanyamo ubutaka ibice bibiri, hishyurwa ibihumbi mirongo itandatu (60.000frw) naho guhererekanya, hakishyurwa ibihumbi mirongo itatu (30.000frw), iki giciro kikaba cyinubirwa n’abaturage iyo bagurishije ubutaka cyangwa babutanze mu bundi buryo.

Gahunda igena imicungire y’ubutaka itangirira mu mwaka wa 2009 igena ko buri muturage amenyekanisha aho ubutaka bwe buherereye, icyo bwagenewe gukoreshwa, abo bahana imbibi, uburyo bucunzwe cyangwa uko butunzwe.

Ibyo ngo byafasha kumenyekanisha amakuru ku butaka, yafasha ushaka kubugura, kubugwatiriza cyangwa gukemura ibindi bibazo bufite.

Umuybozi w’ishami rishinzwe imikoreshereze y’ubutaka muri (RLMUA), Nishimwe Marie Grace, yibutsa abaturage ko kwandikisha ubutaka bwabo bibahesha uburenganzira bwa burundu bwo kubukoresha, kuko kugeza ubu hari ubutaka busaga miliyoni imwe butandikishijwe mu myaka icumi ishize, ubu bwanditswe kuri Leta.

Nishimwe avuga ko kugira ngo ubutaka bukoreshejwe neza bugomba kuba bufite nyirabwo, umuturage ufite ubutaka butamwanditseho bwashyizwe kuri Leta akaba asabwa gushaka ibyangombwa bigaragaza ko ari ubwe, akongera kubusubizwa bukamwandikwaho.

Nishimwe asaba abaturage kugaragariza ibiro by’ubutaka impinduka zabaye ku butaka bwabo, kugira ngo zihindirwe cyane cyane igihe hari uwo yahayeho, yagurishijeho cyangwa bwahinduriwe icyo bukoreshwa, kugira ngo ayo makuru ajyane na serivisi z’ubutaka.

Ibiciro byo kugabanya ubutaka biracyahenze

Zimwe mu mbogamizi abaturage bakomeje kugaragaza ni ukuba serivisi y’ubutaka itangwa n’abikorera mu kugabanyamo ubutaka ibice ihenze, aho umuturage wifuza gukata ibibanza bibiri mu buso bwe asabwa ibihumbi mirongo itandatu (60.000frw) yiyongera ukurikije umubare w’ ibibanza bye.

Hari kandi guhererekanya ubutaka bigora benshi kubera ko bisaba ikiguzi cy’amafaranga ibihumbi mirongo itatu, (30.000frw) ibyo byose bikaba bibangamiye umuturage mu kumenyekanisha impinduka ku butaka bwe.

Nishimwe asobanura ko harimo gukorwa ibiganiro n’abikorera bashinzwe kugabanya ubutaka mo ibice, kugira ngo hagenwe ibiciro ariko bidatesha agaciro umwuga wabo, no gukora ubuvugizi ngo havugururwe iteka rigena ikiguzi kuri iyo serivisi.

Agira ati “Nonaha sinavuga ngo azagabanuka agere ku mubare runaka ariko byaragaragaye ko abaturage bifuza ko byagabanuka, iteka nirimara kuvugururwa nibwo tuzamenya ayo umuturage agomba kwishyura”.

Ku bijyanye n’abafite ubutaka baguze ariko uwagurishije akaba atakiriho, Nishimwe avuga ko abazungura ba nyakwigendera ari bo bamufasha guhererekanya ubwo butaka, n’uwabuguze cyangwa akaregera inkiko agaragaza ibimenyetso by’uko ubwo butaka yabuguze koko.

Hari kandi abaturage bakigaragaza ikibazo cy’uko ubutaka bwabo bwanditsweho icyo budakoreshwa, nk’aho usanga bugenewe guturwa, kandi nyamara icyo bukoreshwa ari ubuhinzi, abafite ibyo bibazo bakaba bagirwa inama yo gukosoza icyangombwa cy’ubutaka, kugira ngo cyandikweho icyo bukoreshwa kandi imisoro ikaba yasonerwa, igihe byagaragarijwe inama njyanama y’akarere.

Ku kibazo cy’ubutaka bwegereye imihanda minini ariko ugasanga abaturage bagisorera igice cyo kwaguriraho umuhanda, abaturage nabwo basabwa kujya gukosoza ubutaka igihe bakomeje gusorera cya gice kuko ubwo butaka buba bwarashyizwe mu gice cyo kwaguriraho umuhanda.

Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma