Home > Amakuru Yose > Imyidagaduro > Ikimero cya Bijou wo muri Bamenya film cyateje impagarara muri rubanda (...)

Ikimero cya Bijou wo muri Bamenya film cyateje impagarara muri rubanda AMAFOTO

By Imirasire On:5 April
6270
photo


Bijou (Aline__rw) wamenyekanye muri film nyarwanda akaba akunzwe n’abatari bacye dore ko ubu akurikirwa n’abantu bagera hafi ku ibihumbi 100 kuri Instagram, yashyize amafoto hanze yambaye akantu kagaragaza ikimero cye cyose ku karubanda maze yibasirwa n’abakunzi be.

Bijou nk’umuntu ukunzwe muri sinema nyarwanda, akundwa kubera imiterere n’imisusire bye, amaze iminsi ashyira hanze amafoto maze abakunzi be ndetse n’abandi bamukurikira bakavugako hari ukuntu aba yituburiye ikibuno ndetse hari n’abavuze ko yaba yambara imyambaro imwongerera ikibuno benshi bita "AMATAYE".

Mukiganiro yakoreye ku isimbi tv, umunyamakuru Sabin yamubajije uburyo ki azanye amataye mu gihe kitarenze amezi abiri kuko nawe ntiyumvaga uburyo ibyo bintu bishoboka ariko Bijou, mukumusubiza yamubwiyeko abantu bahinduka bitewe n’imirire ko yahinduye imirire.

Aline uzwi cyane nka Bijou, ku mafoto ashyira kurukuta rwe rwa instagram, yandikaho ko ibyo byose hari ubyihishe inyuma kandi ko agomba kumurwanira ndetse ko atareka agenda. Ni mu magambo y’icyongereza yakoresheje agaragaza umunyenga arimo w’urukundo.

Bamwe mu bafana be bagaraje ko atangiye gukabya bamusaba kwisubiraho ngo yambare yikwize abandi nabo bakavuga ko aberewe kandi ko ari amahitamo ye.

Abafana be bamusabye kugabanya imyambarire ishyira ikimero hanze
Aline yatangaje ko byose bifite ubiri inyuma

  ishimwe
  6 April

umvarekankumbwiri uratunzepe

Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma