Home > Amakuru Yose > Amakuru mashya > Mu Rwanda > Inama y’Abaminisitiri yakomoreye abakora imihango yo gusaba no gukwa ndetse (...)

Inama y’Abaminisitiri yakomoreye abakora imihango yo gusaba no gukwa ndetse no kwiyakira (Reception).

By Imirasire On:1 June
2235
photo

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki 31 Gicurasi 2021 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro yafatiwe ingamba nshya zo kwirinda muri ibi bihe by’icyorezo cya Covid-19 banashyira mu myanya abayobozi batandukanye mu myanya.

Imwe mu myanzuro yo kwirinda Covid-19 yafatiwe muri iyi nama:

Ingendo zirabujijwe guhera 10h00 z’ijoro kugeza 4h00 za mu gitondo. Ibikorwa byemerewe gukora bigomba gufunga saa tatu.

Ingendo zirabujijwe saa Moya kugeza saa kumi mu karere ka Karongi.

Imihango yo gusaba no kwiyakira bijyanye n’ubukwe byasubukuwe, bikitabirwa n’abantu batarenze 30.

Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange (bisi) zemerewe gutwara abantu batarenze mirongo irindwi na gatanu ku ijana (75%) by’umubare w’abantu zagenewe gutwara. Abatwara bisi barasabwa kugenzura ko abagenzi bahana intera kandi bagatwara gusa abambaye agapfukamunwa.

Utubari turakomeza gufunga

Ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizasubukurwa mu byiciro bikazanozwa neza na minisiteri ibifite mu nshingano.







Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma