Home > Amakuru Yose > Amakuru mashya > Hanze y’u Rwanda > Inzira eshanu zakoreshwa mu gushyigikira umuntu wagize ihungabana

Inzira eshanu zakoreshwa mu gushyigikira umuntu wagize ihungabana

By Imirasire On:5 April
750
photo

Bivuze iki ko umuntu uri hafi yawe ashobora kugira ihungabana nyuma yo guhura n’ibibazo bikabije, nk’impanuka, ibitero by’intambara, kubona ikintu kibi kibaye, cyangwa ikintu kibabaje.

Ni ngombwa kumenya ko ubufasha iteka ahantu habereye ibintu bitandukanye byahuje abantu benshi cyangwa ahabereye ibintu biteye ubwoba tutazahasanga abaganga cyangwa abahugururiwe gufasha abantu bagize ihungabana. Rimwe na rimwe, ihungabana ntabwo ari ikintu kimwe ahubwo ni uruhuririkane rw’ibyabaye byaba ari ibyabaye mugihe gito cyangwa igihe kirekire. Ibyo byose birikusanya bigatera umuntu kuba yagira ihungabana. Uwagize ibyo bibazo aba akwiye ubufasha bw’ibanze mugihe gito kugirango abashe guhumurizwa.

Ikigo cyo muri Amerika cyitwa Mental Health First Aid cyatanze inama wagenderaho ugafasha umuntu wagize ikibazo cy’ihungabana.

  1. -Shishikariza umuntu kuvuga uko ameze niba yiteguye kuvuga. Niba umuntu wahungabanye ashaka kuvuga, gerageza kumutega amatwi muburyo bwiyubashye kandi wirinde kumucira urubanza ko nawe yabigizemo uruhare kugirango bimugereho ikindi wirinde kuvuga ikintu cyose gishobora gupfobya ibyiyumviro bye, nko kuvuga "Nturirire," cyangwa ngo "tanga ituze."
  2. Fasha umuntu kumenya uwamufasha uko abishaka byihuse, harimo abo ukunda, inshuti ze zahafi, hamwe n’abazobereye bamufasha kumera neza.
  3. Shishikariza umuntu kuruhuka bihagije, no gukora ibintu byatuma yumva ameze neza (nko kwiyuhagira, gusoma, gukora siporo, cyangwa kureba televiziyo/film). Mushishikarize gutekereza uburyo yabisohotsemo mubihe byashize kandi neza.
  4. Ubaha umwanzuro we yafashe wo gushaka kuba ari wenyine mugihe gito.
  5. Mugire inama yo kwirinda ingamba mbi zamwangiza nko gukoresha inzoga n’ibiyobyabwenge cyangwa kwishora mubindi bikorwa byo kwiyangiza.

Ni iki wakora cyagufasha guhangana n’ihungabana?
Umuntu ugira ikibazo cy’ihungabana ashobora kugerageza gukoresha izi ngamba maze bikaba byamurinda kugira kibazo gikomeye mubihe bitandukanye

  • Kwihuza n’abandi mufite ibibazo bimwe: Gerageza kwihuza n’abandi bahura n’ibibazo bimwe n’ibyawe. Ibi birashobora kugufasha kugabanya imyumvire yawe yo kwigunga, no kumva uburyo abandi bahangana nabyo birashobora kugutera imbaraga zo gukira nawe.
  • Ubukorerabushake: Kimwe no gufasha abandi, kwitanga birashobora kuba inzira nziza yo guhangana nuburyo bwo gutabarwa akenshi bujyana nihungabana. Iyibutse imbaraga zawe kandi usubize imbaraga zawe ufasha abandi.
  • Shaka inshuti nshya. Niba uba wenyine cyangwa kure y’umuryango n’inshuti, ni ngombwa kwegera no gushaka inshuti nshya. Shaka uko winjira muri club, amashyirahamwe mbese abantu bafite inyungu zimwe bahuriyeho, ihuze ishyirahamwe ry’abanyeshuri, cyangwa wegere abaturanyi cyangwa abo mukorana.

Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma