Home > Amakuru Yose > Urukundo > Kecapu yasomanye n’umugabo we mu bukwe ababyeyi bagira isoni : Reba (...)

Kecapu yasomanye n’umugabo we mu bukwe ababyeyi bagira isoni : Reba amafoto

By Imirasire On:26 July
9900
photo

Mukayizere Jalia Nelly [Kecapu] ukunzwe muri filime y’uruhererekane ya Bamenya, yasabwe anakobwa na Muhire Hussein bamaze igihe bakundana.

Umuhango wo gusaba no gukwa ukaba wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Nyakanga 2022, wabereye mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko muri Mera Neza.

Ubukwe bwa Muhire na Jalia Nelly bwari bwatabiriwe n’ibyamamare bitandukanye byiganjemo ababarizwa mu ruganda rwa sinema ariko cyane cyane bwari bwagaragiwe n’abakinana na Kecapu muri film y’uruhererekane Bamenya (Bamenya Series) nka Kanimba ukina ari umugabo we, Bamenya ukina ari umukozi wa bo wo mu rugo ndetse na Bijoux ukina ari mushiki wa Kanimba.

Nyuma yo gusaba no gukwa, isezerano ryabo bagiye kurihamiriza imbere y’Imana mu Idina ya Islam umuhango wabereye mu Musigiti wo kuri Onatracom.

Bagiye kubana nyuma y’uko tariki ya 27 Gicurasi 2022 we na Muhire bari basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu.

Ubu bukwe butashye nyuma y’imyaka 12 aba bageni bakundana ubwo muri 2010 aribwo Kecapu yamenyanye na Muhire wabaye umugabo we byemewe n’amategeko ndetse n’imbere y’Imana.

Basomanye biratinda ababyiyi bararuca bararumira

Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma