Home > Amakuru Yose > Amakuru mashya > Hanze y’u Rwanda > Lassina Zerbo wari ukuriye inama y’ubutegetsi ya RAEB yagizwe Minisitiri (...)

Lassina Zerbo wari ukuriye inama y’ubutegetsi ya RAEB yagizwe Minisitiri w’Intebe Burkina Faso

By On:11 December 2021
3195
photo

Perezida wa Burkina Faso, Roch Marc Christian Kaboré yagize Lassina Zerbo Minisitiri w’Intebe mushya, uyu akaba yari aherutse kugirwa Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo Gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda (RAEB).

Zerbo, w’imyaka 58 y’amavuko yari asanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango Mpuzamahanga ugamije gukumira igeragezwa ry’intwaro za kirimbuzi aho ari ho hose ku Isi (Comprehensive Nuclear-Test-Ban Treaty Organization).

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 13 Ukwakira 2021, ni yo yemeje abagize Inama y’Ubuyobozi y’Ikigo Gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda (Rwanda Atomic Energy Board: RAEB) barimo, Dr Lassina Zerbo n’Igikomangomakazi cya Jordanie, Sumaya bint El Hassan.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Burkina Faso, Stephane Wenceslas Sanou, yatangaje ko Lassina Zerbo yashyizweho hisunzwe iteka rya Perezida, hakaba hategerejwe guverinoma nshya mu minsi iri imbere.

Uyu mugabo ntiyari azwi cyane mu gihugu cye ariko afite izina rikomeye mu mahanga kubera uruhare rwe mu kurwanya igeragezwa ry’intwaro z’ubumara nk’uko ikinyamakuru Ajazeera cyabitangaje.

Mu nkubiri y’impinduka, Perezida Kaboré yirukanye Minisitiri w’Intebe Christophe Dabire ku wa Gatatu tariki ya 8 Ukuboza. Izo mpinduka ni zo za vuba aha zitunguranye zirimo n’izakozwe mu nzego nkuru za gisirikare.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’imiryango itegamiye kuri leta bagaragaje inshuro nyinshi ko batishimiye imyitwarire ya guverinoma mu kibazo cy’umutekano, bajya mu mihanda bigaragambya basaba Kaboré kuva ku butegetsi.

Mu mpera z’Ugushyingo, abantu 10 barakomeretse, barimo umwana ndetse n’abanyamakuru babiri, ubwo abapolisi bakoreshaga imyuka iryana mu maso mu gutatanya abigaragambyaga babarirwa mu magana mu Murwa Mukuru Ouagadougou.

Burkina Faso ni izingiro ry’amakimbirane yibasiye ibice byinshi byo mu Karere ka Sahel yahitanye abantu ibihumbi abandi babarirwa muri za miliyoni bava mu byabo.

Nubwo hashyizwemo ingufu z’ingabo z’akarere n’iz’u Bufaransa bwakolonije iki gihugu n’ubu ibitero by’imitwe yitwaje intwaro ifitanye isano na ISIL (ISIS) na al-Qaeda birakomeje bituma abaturage baho Babura epfo na ruguru.

Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma