Home > Amakuru Yose > Amakuru mashya > Mu Rwanda > Perezida Kagame yagiye muri Tanzania kwifatanya nabo mu kwizihiza ibirori (...)

Perezida Kagame yagiye muri Tanzania kwifatanya nabo mu kwizihiza ibirori by’Ubwigenge

By MAHAME On:8 December 2021
1065
photo

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yageze i Dar es Salaam muri Tanzania, aho yitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi w’Ubwigenge, biteganyijwe ku wa Kane tariki 9 Ukuboza 2021.

Tanzania yabonye ubwigenge mu 1961, kuri ubu ikaba yizihiza isabukuru y’imyaka 60 y’ubwigenge yabonye mu 1960, ikaba yari yarakolonijwe n’u Bwongereza.

Umukuru w’Igihugu ni umwe mu bazitabira ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 ishize igihugu cya Tanzania kibonye ubwigenge.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro bibinyujije kuri Twitter byatangaje ko Perezida Kagame ageze i Dar es Salaam yakiriwe na Minisitiri ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Prof. Palamagamba John Kabudi.

Perezida Kagame agiriye uruzinduko muri Tanzania, nyuma y’uko Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan na we yari aherutse kugirira uruzinduko mu Rwanda muri Kanama 2021.

Uru kandi ni uruzinduko rwa mbere Perezida Kagame agiriye muri Tanzania, kuva Samia Suluhu Hassan yaba Perezida w’iki gihugu asimbuye John Pombe Magufuli witabye Imana muri Werurwe 2021.

Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma