Home > Amakuru Yose > Amakuru mashya > Mu Rwanda > Perezida Kagame yakiranywe urugwiro i Nyamagabe muruzinduko rwo kwegera (...)

Perezida Kagame yakiranywe urugwiro i Nyamagabe muruzinduko rwo kwegera abaturage

By Imirasire On:26 August
2370
photo

Yavuze ku bayobozi badakemura ibibazo by’abaturage

Ati “ Ndifuza ko dukemura ikibazo cy’ubuyobozi butindana ibintu, ibibazo, n’ibifite ibisubizo ntibiboneke. Ibyo ndibwira ko turaza kubisubiramo, turebe ko ibishoboka byakorwa.”

Yatanze icyizere ku mutekano urambye
Umukuru w’Igihugu yabwiye abaturage b’i Nyamagabe ati “Umutekano urahari, hari utuntu duke duturuka hakurya y’imipaka ariko ibyo nabyo bizajya ku murongo byanze bikunze.”

“Ariko uruhande runini rw’umutekano uhari ndagira ngo mbibashimire kuko mubifata mu nshingano zanyu. Ni mwe mutuma uwo mutekano uboneka, ibisigaye ubwo izindi nzego zizongera umurego, zirusheho gufatanya n’abaturage. Ibyo bibazo bizakemuka.”

Abaturage bakiranye Nyakubahwa Prezida wacu (w’ u Rwanda) indirimbo yuje imbamutima nziza bari bamufitiye,“Arabarusha bose gushaka ibisubizo, Kagame Paul arabemeza”, ni indirimbo abaturage b’i Nyamagabe baramutse baririmba ku wa Gatanu tariki ya 26 Kanama 2022, ubwo biteguraga kumwakira ku Kibuga cy’Umupira cya Nyagisenyi.

KURIKIRA UKO IKI GIKORWA KIRI KUGENDA

11:25: Meya w’Akarere ka Nyamagabe yagejeje ku Mukuru w’Igihugu ibyo aka karere kamaze kugeraho, birimo iterambere mu rwego rw’ubuzima, aho amavuriro ari mu mirenge yose yako.

Gusa yagaragaje imbogamizi zirimo ibikorwaremezo, nk’inganda zikenewe, imihanda n’ibindi. Yanasabye ko aka karere gahabwa umwihariko mu bikorwa by’ubukerarugendo mu marembo ya Nyungwe.

AMAFOTO: Ubwo Perezida Kagame yakirwaga n’abaturage benshi bo mu Karere ka Nyamagabe kuri Stade ya Nyagisenyi
Source: IGIHE



Uruzinduko rwa Nyakubahwa prezida Paul Kagame yaherekejwe n’abayobozi bakuru b’ingabo z’igihugu cy’ u Rwanda.


Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma