Home > Amakuru Yose > Amakuru mashya > Mu Rwanda > RGB iravuga ko ubwisanzure bw’itangazamakuru bwarazamutse bugeze kuri (...)

RGB iravuga ko ubwisanzure bw’itangazamakuru bwarazamutse bugeze kuri 93,7%

By MAHAME On:23 November
195
photo

Ubushakashatsi bwa RGB ku gipimo cy’itangazamakuru mu Rwanda, bwagaragaje ko mu Rwanda ubwisanzure bw’itangazamakuru bugeze kuri 93,7% ugereranyije n’imibare yo muri 2018 RGB igaragaza ko Itangazamakuru ryateye imbere mu bipimo.

Ubu bushakashatsi ku gipimo cy’imiterere y’itangazamakuru mu Rwanda, Rwanda Media Barometer, bukorwa buri myaka ibiri, ubwamuritswe hari ku nshuro ya kane.

Ubwisanzure bw’Itangazamakuru (Media Freedom) buri ku ijanisha rya 93,7% naho kuvuga icyo ushaka mu Rwanda biri ku kigereranyo cya 86,4%.

Indi mibare igaragaza ko ibijyanye n’amategeko agenga itangazamakuru na politiki yaryo biri ku gipimo cya 91%, kubona amakuru biri kuri 94,7%, uburenganzira bwo guhitamo umurongo w’igitangazamakuru no kuwubahiriza biri ku kigereranyo cya 87% naho kurinda uwatanze amakuru biri ku kigereranyo cya 93,3%.

Nyamara Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) runakora ubu bushakashatsi rugaragaza ko abaturage batekereza ko kuvuga icyo ushaka biri ku kigereranyo cya 70.1%, naho kwigenga kw’itangazamakuru bakabiha inota rya 68,7% barebye ko mu myaka 2 ishije itangazamakuru hari amakuru ritatinye gutangaza.

Ubushakashatsi bugaragaza ko Abanyarwanda benshi ku kigereranyo cya 85% bemeza ko Itangazamakuru ari inzira ikomeza Imiyoborere myiza ndetse na Demokarasi, gusa itangazamakuru ryo mu Rwanda ubushakashatsi bwa RGB bugaragaza ko ryagwingiye mu bijyanye n’iterambere no kubaka ubushobozi bw’abarikoramo kuko ni yo nkingi ifite amanota yo hasi 62,4%.

Mu myaka hafi itatu ishize, imibare ya 2021 ya Rwanda Media Barometer (RMB) igaragaza ko Itangazamakuru ryazamutse cyane n’ubwo habayeho icyorezo cya COVID-19 cyatangiye muri 2020, kuko muri 2018 Ubwisanzure bwo kuvuga icyo ushaka (Freedom of expression) bwari ku inota rya 90.8%, naho ubwisanzure bw’Itangazamakuru bwari kuri 77.1%.

Nubwo RGB igaragaza ko itangazamakuru ryateye imbere imiryango mpuzamahanga ikunze gushyira u Rwanda mu bihugu bitarimo ubwisanzure bw’Itangazamakuru, ndetse n’ubwo kuvuga icyo umuntu ashaka.

Ubushakashatsi bw’Umuryango w’Abanyamakuru batagira imipaka (Reporters Without Borders) bwakozwe muri 2021 mu bihugu 180, u Rwanda ruri ku mwanya wa 156 mu gihe ibihugu bya mbere bitatu mu kugira Itangazamakuru ryigenga ari Norvege, Finlinad na Sweden.

Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma