Home > Amakuru Yose > Amakuru mashya > Mu Rwanda > U Rwanda rwahagurukiye abanyamakuru bakekwaho gukoresha nabi (...)

U Rwanda rwahagurukiye abanyamakuru bakekwaho gukoresha nabi Murandasi

By Ubwanditsi On:18 September
3075
photo

Leta y’u Rwanda iratangaza ko yafashe ingamba nshya zo guhana abanyamakuru bakorera kuri Murandasi n’abantu bitabira ibiganiro byabo bivugwa ko babiba amacakubiri muri rubanda.

Amakuru dukesha Radio Ijwi ry’Amerika umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha Dr Murangira Thierry yemeje aya makuru avuga ko bagiye guhagurukira iki kibazo.

Mu kiganiro yagiranye n’ijwi ry’Amerika Dr Thierry Murangira avuga ko nubwo itegeko ry’u Rwanda rirengera ubwisanzure bw’itangazamakuru hari ababyitwaza bakarenga ku mategeko bityo bakaba bagomba kubibazwa.

Avuga ko ari uwatanze urubuga rwo gukoreramo ibyo byaha cyangwa n’ubikora bose barebwa kimwe n’amategeko y’u Rwanda.

Nta gitangazamakuru na kimwe uyu muyobozi yavuze ariko yumvikanishije ko hari abanyamakuru bamwe RIB yatangiye kwihanangiriza.

Abanyamakuru bavuganye n’Ijwi ry’Amerika, bagaragaje ko kugeza ubu RIB itarabahamagaza, ahubwo bavuga ko baherutse guhamagazwa na Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge.

Nkindi Alpha

Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma