Home > Amakuru Yose > Amakuru mashya > Mu Rwanda > Umukobwa witeguraga kuba umubikira wari wabuze yabonetse

Umukobwa witeguraga kuba umubikira wari wabuze yabonetse

By On:12 May
3345
photo

Umukobwa witwa FURAHA Drava Florence w’imyaka 25 y’amavuko wendaga kuba umubikira byavugwaga ko yari yabuze mu minsi ishize, amakuru aravuga ko yabonetse ndetse akaba yishyikirizaje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa Kane tariki 12 Gicurasi 2022.

Byavugwaga ko Furaha yabuze tariki 8 Gicurasi 2022 nk’uko byari byatangajwe n’Umubikira witwa Mushimiyimana Beathe watanze aya makuru ku nzego z’umutekano azisaba ubufasha bwo gushakisha mugenzi wabo wabuze, ahagana saa mbili za mu gitondo.

Furaha akomoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, akaba yarabaga muri Paruwasi ya Zaza mu Murenge wa Zaza mu Karere ka Ngoma.

Icyo gihe agenda yari yasize yanditse ibaruwa isezera kuri bagenzi be babanaga ariko abasaba kutamushakisha kuko ngo aho yari ari yari ameze neza, nk’uko biri mu ibaruwa ngo yasize yanditse.

Nyamara abo babanaga bo ngo bumvise ibyo bidahagije, biyemeza kumushaka no kumenyekanisha icyo kibazo, dore ko bashakaga kumubona ngo bamusubize ababyeyi be kuko ari bo bamubasigiye.

Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma