Home > Amakuru Yose > Amakuru mashya > Mu Rwanda > Umunyamategeko wa Prince Kid yageze mu rukiko urubanza ruhita (...)

Umunyamategeko wa Prince Kid yageze mu rukiko urubanza ruhita rusubikwa

By MAHAME On:11 May
3435
photo

Ishimwe Dieudonné uzwi nka ‘Prince Kid’ ukuriye kompanyi Rwanda Inspiration Back Up yateguraga irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, aho yatangiye kuburana ifunga n’ifungurwa by’agateganyo ku byaha akekwaho bifitanye isano n’ihohotera rishingiye ku gitsina bikekwa ko yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda amaze igihe ategura. Gusa Umunyamategeko wunganira uyu Prince Kid yageze mu rukiko, urubanza ruhita rusubikwa

Ni urubanza rwitabiriwe n’abarimo umubyeyi wa Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa, na we ufunzwe muri iyi dosiye akekwaho kubangamira iperereza.

Umucamanza umwe uburanisha uru rubanza, umwanditsi w’urukiko n’abashinjacyaha babiri, bose ni abagore.

Mu cyumba cy’iburanisha kiri kuberamo uru rubanza harimo abantu bake, benshi mu bari ku rukiko ni abanyamakuru. Umutekano wakajijwe ku buryo uwinjira ku rukiko wese abanza gusakwa.

Iburanisha ryatangiye Ishimwe asomerwa ibyaha 3 akurikiranyweho aribyo: Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, Gusaba undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no Guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Ishimwe Dieudonné yunganiwe mu mategeko na Me Nyembo Emeline, uyu yari yakereweho gato bituma urubanza ruba rusubitswe, ariko ubu yageze mu Rukiko.

Nyuma y’umwanya muto urubanza rutangiye, abaregwa bagaragaje inzitizi y’uko batabonye dosiye, Urukiko rubiha agaciro rutegeka ko urubanza rusubitswe ruzasubukurwa ku wa Gatanu w’iki Cyumweru.

Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up, Ishimwe Dieudonne yatawe muri yombi ku wa 26 Mata, 2022.

Ku wa Kabiri w’iki Cyumweru, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yatangaje ko Rwanda Inspiration Back Up isanzwe itegura irushanwa rya Miss Rwanda, yahagaritswe kuri iyi mirimo, irushanwa risubijwe iyo Minisiteri rikajya ritegurwa binyuze mu Nteko y’Umuco.

Nyuma yo gusubirana iri rushanwa, Inteko y’Umuco ifite inshingano zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’abafite amakamba ndetse n’ibikorwa byose bya Miss Rwanda mu gihe cy’umwaka.

Hari kuganirwa kandi uburyo Inteko y’Umuco yatangira gutegura ibiganiro n’abafatanyabikorwa bose ba Miss Rwanda ku buryo nta mukobwa ufite icyo yemerewe ngo azakibure bitewe n’uko abateguraga iri rushanwa batakibifitiye ububasha. Hari no kwigwa ku itegurwa rya Miss Rwanda 2023 .

Rwanda Inspiration Back Up yatangiye gutegura irushanwa rya Miss Rwanda kuva mu 2014. Mbere y’aho, mu 2012 ryari ryateguwe n’Itorero Mashirika ribiherewe uburenganzira na Minisiteri yari ifite umuco mu nshingano, mu gihe mu 2009 ubwo ryatangiraga ryari ryateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko, Umuco na Siporo.

Mu gitondo cyo ku wa Mbere w’iki Cyumweru nibwo hamenyekanye amakuru ko Iradukunda Elissa wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2017, afunzwe akurikiranyweho ibyaha byo kubangamira iperereza ku birego bishinjwa umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B Thierry, yabwiye itangazamakuru ko akurikiranyweho gushaka kubangamira iperereza, n’inyandiko mpimbano.

Hari inyandiko yagiye hanze igaragara Miss Iradukunda, ahakana ko Ishimwe Dieudonne atigeze amukorera ihohoterwa mbere y’amarushanwa na nyuma y’aho, ibintu bifatwa nko gushaka kubangamira iperereza.

Amakuru yatangajwe n’Umubyeyi w’uyu mukobwa ni uko yatawe muri yombi ku Cyumweru, tariki ya 8 Gicurasi 2022, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB i Remera.

Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma