Home > Amakuru Yose > Amakuru mashya > Mu Rwanda > Umuvugizi wa ADEPR yabajijwe ku mishahara y’abayobozi bakuru b’iri torero (...)

Umuvugizi wa ADEPR yabajijwe ku mishahara y’abayobozi bakuru b’iri torero yatumbagijwe arya indimi

By MAHAME On:18 January
15405
photo

Umuvugizi w’Itorero ADEPR mu Rwanda, Ndayizeye Isaïe , yabajijwe iby’imishahara minini ihabwa bamwe mu bakozi muri ADEPR arya indimi, nyamara ibijyane n’umushahara muto wo abisubiza adategwa.

Ibi byabaye kuri uyu wa kabiri tariki 18 Mutarama 2022 ubwo uyu Muvugizi wa ADEPR yari mu Kiganiro Zinduka gihita kuri Radio/ Tv10.

Muri iki kiganiro, Pasiteri Ndayizeye yavuze ko hakozwe amavugurura atandukanye muri ADEPR ndetse ngo hanakozwe urutonde rw’imirimo ikenewe, abayijyamo ibyo bakwiye kuba bakora n’ibyo bakwiye kuba bujuje.

Yavuze ko ibi byose byakozwe hagamijwe impinduka ndetse zari zikenewe nyuma y’uko bakoze igenzura bagasanga hari aho umwanya umwe ukoraho abakozi benshi ariko wababaza ibyo bakora ntibabashe kubisobanura.

Yagize ati “Ikindi kintu gishya cyabaye muri aya mavugurura nuko abakozi bose bari ku mwanya umwe w’umurimo bahembwa kimwe mu gihugu hose. Tubikoze 95% byabo amafaranga bahembwaga yarazamutse.”

Umunyamakuru yamubajije amafaranga umukozi wok u rwego rwo hejuru ahembwa n’ayo umukozi wo ku rwego ruri hasi ahembwa mu itorero ADEPR, maze Umuvugizi w’iri totero abasha kuvuga umushahara muto, ananirwa kuvuga umushahara munini cyane ko nawe ubwe ari mu barebwaga n’uki kibazo.

Umuvugizi wa ADEPR yagize ati “ Umushahara muto dutanga ubu kandi mu bihe bya covid kuri wa mwanya w’imirimo hagiye hariho umuntu wese umwanya ariho n’amafaranga ahembwa (…….) aaamafaranga make dutanga, uwabona makeya yabona 29.500FRW. Mbega kuko ntashaka gutangaza urutonde rw’imishahara y’abakozi bose…Ntabwo nshaka kukivuga.”

Umuvugizi wa ADEPR yakomeje agira ati “Reka nkorohereze iyo bavuze ngo bavuga ko mwiguriye V8, icyo wakwibaza uti ese V8 yaguzwe ryari?[ …] Icyo twishimira nuko ubu itorero ryashyizeho imyanya y’imirimo ndetse rinagena n’uburyo abantu bahembwa[…]nahisemo kutababwira uburyo ADEPR duhembwa ku myanya yose kuko abahembwa ni abo mu itorero byo barabizi.”

Uyu Muvugizi wa ADEPR yabajijwe impamvu ituma adashaka kuvuga ingano y’umushahara w’umukozi wok u rwego rwo hejuru muri iri torero, nyamara kandi ubu umushahara wa Perezida wa Repuburika uzwi ndetse abanyamakuru bajya bawutangariza abaturage maze asubiza ko umushahara uba hagati y’umukoresha n’umukozi we.

Yagize ati: “Mbegaaa ni niii kuko umushahara, umushahara uba hagati y’umukoresha n’umukozi mbega nta ntaabwo twaza gutangaza imishahara y’abantu hano ngo uyu nguyu ahembwa aya ngo uyu ahembwa aya.”

Itorero ADEPR ryakunze kurangwamo ubusumbane bw’imishahara hagati y’abapasiteri, ndetse bamwe mu bayoboke b’iri torero bagashinja abayobozi baryo bakuru kubarya imitsi bigwizaho imitungo n’imishahara y’umurengera, kudakoresha neza umutungo w’itorero n’ibindi bitandukanye.

Gukoresha nabi umutungo w’Itorero byatumye bamwe mu bahoze bariyobora bagezwa imbere y’Ubutabera, magingo aya bamwe baracyari mu Nkiko baburana.

Gusa abayoboke b’iri torero baracyagaragaza ko umutungo w’iri torero ukomeje gusahurirwa mu nduru. Aha bashingira ku kuba ubuyobozi buriho bwarafashe icyemezo cyo kuzamura ingano y’umushahara abo basimbuye babonaga bo bakishyiriraho uhanitse, aho kuri ubu bivugwa ko Umuvugizi waryo ahembwa umushahara ugera muri miliyoni 3, umushahara utarigeze ubaho mumateka y’iri torero, yiyita ko ngo ari umu Pastor ariko ngo w’umu consultant ngo ariyo mpamvu agomba umushahara abandi bose batigeze babona.

Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma