Home > Amakuru Yose > Amakuru mashya > Mu Rwanda > Urwego r’Igihigu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwongeye guhamagaza Dr Christopher (...)

Urwego r’Igihigu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwongeye guhamagaza Dr Christopher Kayumba

By MAHAME On:8 September
825
photo

Urwego r’Igihigu rw’Ubugenzacyaha(RIB) rwanditse ibaruwa ihamagaza Umunyapolitiki Dr Christopher Kayumba wigeze kwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda ngo arwitabe, ndetse ibi akaba agomba kubikora nyuma y’umunsi umwe ibaruwa imuhamagaza yanditswe.

Inyandiko yerekana ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) isaba Dr Christopher Kayumba kwitaba ku biro bikuru by’uru rwego biherereye ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Nzeri 2021 saa tanu, yashyizweho umukono n’Umugenzacyaha Murekwa David, yagiye igaragara ku mbuga nkoranyambaga ndetse bigaragara ko uru rwego rwahamagaje uyu munyapolitiki ku munsi w’ejo hashize tariki 07 Nzeri 2021.

Dr Christopher Kayumba wabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, mu minsi ishize na bwo yatumijwe n’uru rwego rwari rumukurikiranyeho gushaka gukoresha imibonano mpuzabitsina uwo yigishaga mu ishami ry’itangazamakuru.

Icyo gihe uru rwego rwatangiye kumukukirikirana nyuma y’uko uwitwa Fiona Muthoni Ntarindwa atangaje ko uriya wahoze ari umwarimu we yigeze gushaka kumukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato yitwaje ko yari amufiteho ububasha.

Ubwo RIB yakoraga iperereza kandi yaje no kujya gukora igikorwa cyo gusaka mu rugo rwo kwa Dr Christopher Kayumba.

Dr Christopher Kayumba ukunze kugirana ibiganiro n’Itangazamakuru, yari yahakanye biriya yashinjwaga ahubwo akavuga ko uriya mukobwa ari we wakundaga kumugendaho amusaba ko amushyira mu itsinda yagenzuraga mu mikoro y’ishuri.

Dr Kayumba yavuze ko yanze kugirana imishyikirano miremire n’uriya mukobwa ngo kuko yari yaramaze kumva ko akoresha ikimero cye kugira ngo agere ku cyo yifuza.

Uyu mugabo utangaza ko ubu yamaze kwinjira muri Politiki, yakunze kuvuga ko ubuyobozi bw’u Rwanda bukoresha uburyo bwose ngo bwo gukenesha no guharabika abatavuga rumwe na bwo.

Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma