Tombora yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Kanama 2026 ku cyicaro cya CAF i Cairo mu Misiri, yagaragaje ko APR FC niramuka isezereye Aigles du Congo, izahura n’ikipe izava hagati ya AS Port yo muri Djibouti na Zamalek SC yo mu Misiri mu ijonjora rya kabiri rizatanga itike yo gukina amatsinda.
Iyi ni inzira isa n’iyo APR FC yanyuzemo umwaka ushize ubwo yari mu rugamba rwo gushaka kugera mu matsinda ya iri rushanwa rikomeye ku mugabane wa Afurika, aho icyo gihe iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda yabanje kurenga ijonjora rya mbere, ariko mu cyiciro cyakurikiyeho ihura na Pyramids FC yo mu Misiri, ikipe yaje kuyihagarika ikayibuza kugera ku ntego yo gukina mu matsinda.
Pyramids FC, imwe mu makipe akomeye muri ruhago ya Misiri muri iyi minsi, yasezereye APR FC nyuma y’imikino ibiri, bituma inzozi z’iyi kipe yo kugera mu matsinda ya CAF Champions League zitagerwaho, kandi ibi ikabikora inshuro eshatu zikurikuranya, ndetse mu myaka y’imikino 3 ikurikirana: uwa 2023-2024, uwa 2024-2025 n’uwa 2025-2026.
Uyu mwaka rero w’imikino wa 2026-2027, amateka ashobora kongera kwisubiramo bikaba inshuro ya kane APR FC isezererwa n’ikipe yo mu Misiri, cyane cyane ko na Zamalek SC ifite izina rikomeye muri Afurika, mu gihe yaba ikipe y’ingabo z’u Rwanda yaba yabashije gusezerera Aigles du Congo.
Zamalek ni imwe mu makipe akomeye ku mugabane wa Afurika, ifite ibikombe byinshi birimo ibya CAF Champions League, ndetse ikaba imenyereye cyane imikino ikomeye yo ku rwego mpuzamahanga. Guhura na yo byaba urugamba rukomeye kuri APR FC mu rugendo rwo gushaka itike yo kugera mu matsinda.
Nubwo ariko ibitekerezo by’abenshi byerekeza kuri Zamalek, APR FC igomba kubanza kwitondera Aigles du Congo, kuko ari yo nzitizi ya mbere igomba kurenga, aho gkomeza muri iri rushanwa bisaba kwitwara neza mu mikino ibiri izahuza aya makipe.

