FERWAFA yemereye Haringingo Francis gutoza Rayon Sports byemewe n’amategeko

FERWAFA yemereye Haringingo Francis gutoza Rayon Sports byemewe n'amategeko
Imikino

Nyuma y’iminsi itari mike havugwa impaka ku burenganzira bwo gutoza kwa Francis Christian Haringingo, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko uyu mutoza yemerewe gutoza Rayon Sports mu buryo bwubahirije amategeko, nyuma y’ibiganiro byahuje impande zose zifitanye isano n’iki kibazo.

Ibi byemejwe kuri uyu wa Kane, aho ku cyicaro gikuru cya FERWAFA habereye inama yahuje ubuyobozi bw’iri shyirahamwe, Perezida wa Kiyovu Sports, David Nkurunziza, Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, ndetse na Haringingo Francis ubwe.

Ni inama yayobowe na Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, wagize uruhare rukomeye mu guhuza impande zombi zari zifitanye ikibazo.

Ikibazo cyari kimaze iminsi kivugwa cyaturutse ku cyemezo cya Haringingo cyo gusezera muri Kiyovu Sports akerekeza muri Rayon Sports, ibintu iyi kipe yavuyemo itigeze yemera, ivuga ko byakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ibi byatumye uyu mutoza yimwa ibyangombwa bimwemerera gutoza ikipe nshya yari yinjiyemo.

Gusa nyuma y’ibiganiro byimbitse byahuje impande zose, FERWAFA yatangaje ko habonetse umwanzuro wubahirije amategeko, aho Haringingo yemerewe gukomeza akazi ko gutoza Rayon Sports mu buryo bwemewe n’amategeko agenga umupira w’amaguru mu Rwanda.

Uyu mutoza ntiyari yagaragaye ku ntebe y’abatoza mu mukino Rayon Sports iheruka gukina na Gicumbi FC, bitewe n’iki kibazo cyari kitarakemuka.

Gusa ubu byamaze gusobanuka, Haringingo ategerejwe gutoza umukino we wa mbere kuva agarutse muri Rayon Sports yigeze gutoza mu 2023.

Uyu mukino uzaba ku Cyumweru tariki ya 19 Mata 2026, aho Rayon Sports izaba yasuye Rutsiro FC mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona uzabera mu karere ka Rubavu.

1053 0
Usubiza:
pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE