Igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino cyatsinzwe na Niyigena Ebenezer ku munota wa 75, nyuma yo guhabwa umupira na Ndikumana Danny mu gihe abakinnyi benshi ba APR FC bari bazamutse basatira izamu rya Gasogi United.
Uyu mukino wari urimo guhangana gukomeye hagati y’amakipe yombi, cyane cyane mu gice cya kabiri aho Gasogi United yagaragaje umukino mwiza wo gusatira ndetse no guhererekanya umupira neza, ibintu byashyize igitutu kuri APR FC.
Mu gice cya mbere, amakipe yombi yakinnye neza ariko akagorwa no kubyaza umusaruro uburyo yabonaga.
APR FC yagerageje gusatira kenshi ibinyujije ku bakinnyi barimo Djibril Ouattara, Memel Dao na William Togui, ariko ubwugarizi bwa Gasogi United buyobowe n’umunyezamu Ndagijimana Leandre bukomeza kwitwara neza.
Gasogi United na yo yabonye uburyo butandukanye binyuze kuri Ndikumana Danny, Muderi Akbar na Ngono Guy Herve, ariko igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Mu gice cya kabiri, umukino wakomeje kuba ugoye ku mpande zombi, ariko Gasogi United ikomeza kugaragaza imbaraga mu kibuga hagati ndetse ikagera kenshi imbere y’izamu rya APR FC.
Ku munota wa 75 ni bwo Niyigena Ebenezer yafunguye amazamu, igitego cyahise gituma abafana ba Gasogi United bishimira cyane uburyo ikipe yabo yari ihagaze neza imbere ya APR FC.
APR FC yahise itangira gusatira ishaka kwishyura, ndetse ibona uburyo bwinshi mu minota ya nyuma.
Ku munota wa 90+2, Byiringiro Gilbert yahaye umupira Denis Omedi awuteye ujya ku mukinnyi wa Gasogi United, mbere y’uko ukubita igiti cy’izamu uvamo.
Nubwo APR FC yakomeje gusatira mu minota y’inyongera, Gasogi United yakomeje kwirwanaho neza kugeza umukino urangiye itsinze igitego 1-0.
Undi mikino ibanza ya 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro yabaye kuri uyu munsi, AS Kigali yanganyije na Gorilla FC ubusa ku busa, mu gihe Bugesera FC yatsinze Etincelles FC igitego 1-0.
Umukino wo kwishyura hagati ya Gasogi United na APR FC uteganyijwe mu cyumweru gitaha, ari bwo hazamenyekana ikipe izakomeza muri 1/2 cy’iri rushanwa.




