Guverinoma yongereye ingano y’umusanzu watangwaga kuri Mituweli

Guverinoma yongereye ingano y'umusanzu watangwaga kuri Mituweli
Mu Rwanda

Guverinoma y’u Rwanda yongereye ingano y’umusanzu watangwaga mu Bwishingizi bw’Ubwisungane mu Kwivuza (Mituweli), hashingiwe ku Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryo ku wa 16 Gashyantare 2026 rishyiraho ingano n’uburyo bwo gutanga umusanzu mushya.

Iri teka ryatangajwe ku wa 23 Gashyantare 2026 rigaragaza impinduka ku misanzu abaturage bari basanzwe batanga, hagamijwe kongera ubushobozi bw’iyi gahunda no kuyigira irambye mu gihe umubare w’abayikoresha muri serivisi z’ubuvuzi ukomeje kwiyongera.

Amakuru akubiye muri iri teka agaragaza ko umusanzu ku byiciro bitandukanye by’imibereho wiyongereye, aho ku rwego rwa mbere umusanzu ugeze kuri 4.000 Frw ku muntu ku mwaka, aya mafaranga yose akishyurwa na Leta.

Ku rwego rwa kabiri, umunyamuryango azajya atanga 3.000 Frw ku mwaka, Leta ikayongeraho 1.000 Frw.

Ku rwego rwa gatatu umusanzu ni 5.000 Frw ku mwaka, ku rwego rwa kane ukaba 8.000 Frw, mu gihe ku rwego rwa gatanu ugeze ku 20.000 Frw ku muntu ku mwaka.

Izamuka rigaragara cyane ku bari mu rwego rwa gatanu, aho umusanzu ugeze ku 20.000 Frw ku mwaka, bigaragaza icyerekezo cyo kongera uruhare rw’abafite ubushobozi kurusha abandi mu gushyigikira iyi gahunda rusange y’ubwisungane mu kwivuza.

Ku bijyanye n’inyunganirabwishyu, umunyamuryango wa Mituweli azajya atanga 200 Frw igihe avurijwe ku kigo nderabuzima cyangwa ku ivuriro ry’ibanze, ndetse akishyura 10% by’ikiguzi cy’ubuvuzi igihe avurijwe ku bitaro.

Iteka riteganya ko abatishoboye batishyura iyo nyunganirabwishyu.

Uretse kongera umusanzu ku baturage, iri teka rinagura urutonde rw’ibigo bitanga inkunga muri Mituweli, aho hiyongereyemo ibigo bitanga serivisi za banki n’ibigo bitanga serivisi z’ubwishingizi rusange.

Ibigo bitanga serivisi za banki bizajya bitanga 2% by’inyungu y’umwaka mbere yo gutanga umusoro, mu gihe ibigo by’ubwishingizi rusange bizatanga 5% by’inyungu mbere yo gutanga umusoro.

Abakozi bo mu nzego za Leta n’abikorera na bo bakomeza gutanga 0,5% by’umushahara batahana buri kwezi.

Guverinoma igenera kandi Mituweli miliyari 6 Frw buri mwaka avuye mu ngengo y’imari ya Leta, hakiyongeraho amafaranga yishyurirwa abaturage bo mu byiciro byo hasi by’imibereho ndetse n’andi ava mu misanzu n’amande atandukanye agenwa n’amategeko.

180 0
Usubiza:
pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE