Igikombe cy’Amahoro: Police FC yageze muri ¼, igiye guhura na Rayon Sports

Igikombe cy'Amahoro: Police FC yageze muri ¼, igiye guhura na Rayon Sports
Imikino

Ikipe ya Police FC yabonye itike yo kugera muri ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsinda Gicumbi FC ibitego 3-1 mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 6 Werurwe 2026.

Police FC yinjiye mu mukino ifite inyota yo kubona ibitego hakiri kare, inashyigikiwe n’abafana benshi bayo barimo abaturutse muri Polisi y’u Rwanda. Nubwo yatangiye isatira cyane, kugera mu izamu rya Gicumbi FC byari bigoye kubera ubwugarizi bwari buhagaze neza.

Ku munota wa 16, Ani Elijah yabonye amahirwe akomeye yo gufungura amazamu ku mupira yari ahawe na Kwitonda Alain uzwi nka “Bacca”, ariko awutera hejuru y’izamu kandi ari wenyine imbere yaryo.

Gucika intege kwa Police FC mu gice cya mbere byatumye Gicumbi FC na yo itangira kwinjira mu mukino, igasatira ndetse igahusha amahirwe abiri akomeye yavaga muri koruneri, aho Lola Kanda Moise yagerageje gushyira umutwe ku mipira yahawe ariko ntiyinjira mu izamu.

Ku munota wa 35, Police FC yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Ekeson Ekorie, nyuma yo gufata icyemezo agatera ishoti rikomeye mu izamu ririmo Matondo Asumani.

Nyuma y’iminota ine gusa, Ani Elijah yongeye kubona umupira mu rubuga rw’amahina ariko abura uko awutera, ahitamo kuwuhereza Henry Msanga wari hafi, na we ahita atsinda igitego cya kabiri mbere y’uko amakipe yombi ajya kuruhuka.

Mu gice cya kabiri, Gicumbi FC yagaragaje imbaraga zo gushaka kwishyura. Ku munota wa 62, Lola Kanda Moise yagerageje gutsinda ku mupira yari ahawe na Ndikumana Arteta, aroba umunyezamu Niyongira Patient wa Police FC ariko umupira unyura hafi gato y’izamu.

Ibintu byarushijeho gukomera kuri Gicumbi FC ku munota wa 80, ubwo Masiri Luendo Claude yeretswaga ikarita itukura nyuma yo gukorera ikosa Byiringiro Lague wari winjiye asimbura Ani Elijah, amubuza amahirwe yo gutsinda kandi ari myugariro wa nyuma.

Mu mpinduka zakozwe, umutoza Ben Moussa wa Police FC yakuyemo Udahemuka Jean de Dieu na Henry Msanga, ashyiramo Ishimwe Christian na Iradukunda Simeon.
Ku ruhande rwa Gicumbi FC, umutoza Bisengimana Justin yasimbuje Ndikumana Arteta na Ntibazonkiza Djuma, yinjizamo Niwenshuti Steven na Rwagasore Sharif.

Mu minota irindwi y’inyongera, Gicumbi FC yakomeje gusatira ishaka igitego cyo kwishyura. Ku munota wa gatatu w’inyongera, Bitwayiki Bahati Clement yatsinze igitego ku ishoti rikomeye yatereye hanze y’urubuga rw’amahina.

Ariko ku munota wa nyuma, Byiringiro Lague yashimangiye intsinzi ya Police FC atsinda igitego cya gatatu nyuma yo gucenga myugariro Nzeyimana Jean Petit wa Gicumbi FC, agatera ishoti rikomeye hanze y’urubuga rw’amahina.

Umukino warangiye Police FC itsinze ibitego 3-1, isezerera Gicumbi FC ku giteranyo cy’ibitego 4-2 mu mikino yombi, kuko umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije 1-1.

Muri ¼ cy’irangiza, Police FC izahura na Rayon Sports, yabonye itike yo gukomeza isezerera City Boys ku giteranyo cy’ibitego 11-0, nyuma yo kuyitsinda 2-0 mu mukino ubanza no kuyinyagira 9-0 mu wo kwishyura.

927 0
Usubiza:
pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE