Ibi bitangajwe nyuma y’uko Meteo Rwanda itangaje ko kuva tariki ya 21 kugeza tariki ya 28 Gashyantare 2026 mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hejuru y’impuzandengo y’isanzwe igwa muri iki gihe cy’umwaka, ishobora no guherekezwa n’inkuba n’umuyaga mwinshi.
Mu butumwa bwayo, MINEMA yashimangiye ko gukumira ibiza ari inshingano za buri wese, isaba abaturage kwirinda ibikorwa bishobora kubashyira mu kaga mu gihe cy’imvura irimo inkuba.
MINEMA yasabye abaturage kugama mu nzu igihe imvura irimo kugwa cyane, kwirinda gukora ku byuma cyangwa ibikoresho by’amashanyarazi mu gihe cy’inkuba, kutagama munsi y’igiti no kwirinda kugenda mu mvura irimo inkuba.
Yanabibukije ko inkuba ishobora guhitana ubuzima bw’abantu cyangwa ikangiza ibikorwa remezo mu gihe amabwiriza yo kwirinda atubahirijwe.
Yagize iti: "Hagati ya 21-28/02/ 2026 hateganyijwe imvura irimo inkuba, uragirwa inama yo kugama mu nzu, ukirinda gukora ku byuma mu mvura. "
Abaturage barasabwa kandi kugenzura aho batuye, gusukura imiferege no gukurikirana amakuru atangwa n’inzego zibishinzwe kugira ngo birinde gutungurwa n’ibiza.
Mu gihe habaye ikibazo cyangwa hakenewe ubufasha bwihuse, barashishikarizwa guhamagara umurongo utishyurwa wa 170.
MINEMA ishimangira ko kwitwararika no gukurikiza inama zitangwa ari bwo buryo bwiza bwo kurengera ubuzima no kugabanya ingaruka z’ibiza bishobora guterwa n’imvura nyinshi n’inkuba biteganyijwe.

