Breaking News

Minisitiri Mukazayire yemeza ko umusaruro nkene w’Amavubi werekana urwego rw’umupira w’amaguru igihugu gifite

Minisitiri Mukazayire yemeza ko umusaruro nkene w'Amavubi werekana urwego rw'umupira w'amaguru igihugu gifite
Imikino

Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly, yatangaje ko umusaruro muke ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru (AMAVUBI) itanga, werekana neza urwego rw’umupira w’amaguru ruhari mu Rwanda, ndetse ko hakenewe ingamba zihamye zo guteza imbere uyu mupira no kuzamura impano z’abakiri bato.

Ibi Minisitiri Mukazayire yabigarutseho kuri uyu wa 19 Gashyantare 2026, ubwo yaganiraga n’Abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n’Urubyiruko, ku ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Iterambere rya siporo mu Rwanda mu ntego za 2020-2030, aho yagaragaje ko kugira ngo Amavubi agire umusaruro, hakenewe guhuza ibikorwa byo kuzamura no guteza imbere abatoza, abayobozi b’imikino n’abakinnyi bafite impano.

Visi Perezida wa Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco na Siporo mu Nteko Ishinga Amategeko, Depite Rutebuka Balinda, yabajije Minisiteri ya Siporo icyo iri gukora kugira ngo AMAVUBI abone icyerekezo gishingiye ku gutsinda, cyane cyane mu gihe ubuyobozi bwa FERWAFA n’abatoza bahora bahindagurika.

Minisitiri Mukazayire yasobanuye ko impinduka mu buyobozi n’abatoza zigamije kugera ku musaruro ukwiye, kandi ko zizakomeza kugenda zibaho kugeza igihe umusaruro wifuzwa uzaboneka.

Yagize ati: “ Navuga ko impinduka zizakomeza haba muri Federasiyo, Minisiteri n’ahandi hose. Zaba izo dufiteho ubushobozi cyangwa izo abayobozi bacu bafiteho ubundi bushobozi mu gihe cyose tutaratanga umusaruro tugomba kubona. Impinduka zakomeje kuba ni ukugira ngo twese dufatanyije tugire icyerekezo cyumva umupira wo mu Rwanda ahantu ugomba kugana. Umupira wa kinyamwuga, w’ukuri no kuzamura impano kandi uri butume habaho gutsinda.”

Yakomeje asobanura ko umusaruro nkene w’Amavubi werekana neza urwego rw’umupira w’amaguru mu Rwanda, ati: “Ikibazo twari tukiri mu bintu biri hasi cyanye, ntabwo buriya AMAVUBI akwereka ishusho itandukanye n’iyo uba ufite muri industry (mu mupira w’amaguru) yawe, AMAVUBI akwereka uko ishusho y’umupira w’amaguru mu Rwanda, rero kimwe mu ngamba ni ukubanza guhindura uko urwego rw’umupira mu gihugu ruhagaze n’uko rukora.”

Minisitiri yasobanuye ko hakenewe kwegeranya impano z’abana b’Abanyarwanda bari hirya no hino ku isi, bakazana gukinira igihugu ariko hakitabwaho ko impano zabo zikoresha neza mu nyungu z’igihugu.

Yagize ati: “Kuzimenya, kuzizana, kuzikoresha neza kuko na byo byagiye bigaragaramo imbogamizi. Ibyo twamaze kubivugana na FERWAFA kandi turi kubishyira mu bikorwa. Harimo no guha Amavubi abantu batuma agera ku ntsinzi, ihinduka ry’abatoza na ryo ni aho riganisha. Ubu amasezerano yacu Federasiyo igirana n’umutoza akwiye kuba agaragaza umusaruro uzavamo ni uwuhe? Ni amasezerano agomba kugaragaza ikizavamo, niba ntacyo muzajya mukomeza kubona izo mpinduka kuko dukeneye kubona umusaruro.”

Yongeyeho ko bategnya gushinga irerero ry’igihugu ry’umupira w’amaguru rizafasha abana bari munsi y’imyaka 15 na 17 gukurikiranwa, bagahabwa amahirwe yo gukura bakina ku rwego rwa kinyamwuga, bityo bakazatanga umusaruro ku ikipe y’igihugu y’ejo hazaza.

Yagize ati: “ Ibintu byo gufata abakinnyi mu makipe ya hano ntabwo ari byo gusa byaduha umusaruro, tugomba guteza imbere impano. Tukazizamura duhereye ku myaka 15 na 17 bakazagera kuri 21 bakina bya kinyamwuga. Icyuho cyo kuvuga ko utigeze uteza imbere izo mpano ukavuga ngo uzabona umukinnyi uzakujyana muri AFCON ntabwo bikunda. Twumvikanye na bo kandi natwe turi gushyiramo ubushobozi.”

Yashimangiye ko nubwo izi gahunda zidashobora guhita zigaragaza impinduka ku ikipe y’igihugu, ari ishingiro ryo kuzamura impano n’ubunyamwuga mu myaka iri imbere, kandi ko icyerekezo gihamye ari ingenzi kugira ngo AMAVUBI azashobore gutsinda no gutanga umusaruro wifuzwa.

Ikipe y’Igihugu AMAVUBI imaze igihe ifite umusururo mubi aho umwaka ushize w’imikino wa 2025 mu mikino umunani mpuzamahanga yakinnye yatsinzemo umukino umwe, inganya undi mu gihe yatsinzwe itandatu. Muri iyo mikino yose Amavubi yatsinze ibitego bibiri gusa yinjizwa ibitego 12.

Uyu musaruro udashamaje watumye u Rwanda rutakaza imyanya irindwi ku rutonde rwa FIFA, ugereranyije nuko byari bimeze mu 2024 aho rwasoreje ku wa 124.

Uyu musaruro mubi wanagaragaye mu AMAVUBI y’abatarengeje imyaka 17 yitabiriye CECAFA yabereye mu Mujyi wa Addis Ababa mu gihugu cya Ethiopia.

Iyi kipe yasoje nta mukino n’umwe itsinze muri iryo rushanwa, kuko umukino wa mbere u Rwanda rwatsinzwe na Ethiopia ibitego 2-0, uwa kabiri rutsindwa na Kenya ibitego 2-1 naho umukino wa gatatu rutsindwa na Somalia ibitego 3-0.

2340 0
Usubiza:
pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE