Muhanga: Bafashe icyemezo cyo kureka guhinga umuceri kuri hegitari zisaga 40 bahinga Soya

Muhanga: Bafashe icyemezo cyo kureka guhinga umuceri kuri hegitari zisaga 40 bahinga Soya
Mu Rwanda

Abaturage bakorera imirimo y’ubuhinzi mu gishanga cya Rugeramigozi cya kabiri, giherereye mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga, bafashe icyemezo cyo kureka guhinga umuceri kuri hegitari zisaga 40, batangira kuhahinga Soya mu rwego rwo kongera umusaruro w’ibinyamisogwe no kunoza imikoreshereze y’ubutaka.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko amazi yakomeje kugabanuka muri icyo gishanga, bigatuma umusaruro w’umuceri utaba ugishimishije nk’uko byari bisanzwe.

Ubusanzwe, hagati mu gishanga hahingwaga umuceri kubera amazi menshi yahabonekaga, mu gihe ku nkengero hahingwaga ibigori.

Ubu abahinzi bahisemo guhindura igihingwa, bahitamo Soya ishobora kwihanganira imiterere y’aho hantu.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline

Mu gutangiza ku mugaragaro iki gikorwa mu gihembwe cy’ihinga cya B 2026, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yavuze ko guhinga Soya kuri ubu buso bunini bigamije kongera ibinyamisogwe no gufasha mu kuzamura ibigega by’ibiribwa (FOBASI).

Yagize ati: “Imbuto yatewe ni iyakorewe ubushakashatsi kandi yamaze kugeragezwa hano. Turatanga nkunganire ku mbuto no ku ifumbire mvaruganda, kandi turasaba abahinzi kudatera batifashishije inyongeramusaruro.”

Yanashimangiye ko Akarere kazafasha abahinzi kubona ibikoresho byo kuhira, birimo imashini, ku bifuza kuhira ku misozi, mu rwego rwo gukumira igihombo cyaterwa n’imihindagurikire y’ikirere.

Umukozi ushinzwe ubuhinzi muri Koperative COKAR, Nzabahimana Naftal, yavuze ko igerageza bakoze ku mbuto ya RWASO 20-3 ryagaragaje ko ishobora gutanga umusaruro urenga toni eshatu kuri hegitari.

Ati: “Ku buso bwa Are imwe twakuyeho ibiro 30, bivuze ko kuri hegitari imwe hashobora kuboneka toni zirenga eshatu. Ku buso busaga hegitari 40, turiteze umusaruro uzazamura ibinyamisogwe ku rwego rw’Akarere.”

Abahinzi bavuga ko iki cyemezo cyo kuva ku muceri bakerekeza kuri Soya ari intambwe iganisha ku buhinzi bugezweho kandi bushingiye ku bushakashatsi.

Nyirasafari Hilarie yagize ati: “Ni indi ntambwe iteza imbere ubuhinzi bwacu. Tuzakoresha imbaraga zacu dufumbiza imborera, Leta ikadufasha kubona imvaruganda, kugira ngo tuzabone umusaruro mwiza.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko iyi gahunda ishingiye ku musaruro mwiza wabonetse mu gihembwe gishize, aho ibigori byageze kuri toni zisaga 6.5 kuri hegitari, uvuye kuri toni 5.5 mu mwaka wabanje.

Guhindura igihingwa ku buso bunini butya byitezweho kongera ibinyamisogwe, guteza imbere imirire myiza no kongera ubushobozi bw’Akarere mu kwihaza mu biribwa no kubika umusaruro mu bigega byabugenewe.

414 0
Usubiza:
pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE