Breaking News

Perezida Kagame yasabye abofisiye ba Polisi bahawe ipeti rya AIP gukora birinda ruswa

Perezida Kagame yasabye abofisiye ba Polisi bahawe ipeti rya AIP gukora birinda ruswa
Mu Rwanda

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye abofisiye bato ba Polisi y’u Rwanda bahawe ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP) kuzarangwa n’ubunyangamugayo no gukora inshingano zabo birinda ruswa.

Yabigarutseho kuri uyu wa 27 Gicurasi 2026 mu muhango wo guha ipeti abofisiye bato 436 ba Polisi y’u Rwanda, wabereye mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi rya Gishari (PTS Gishari) mu Karere ka Rwamagana.

Uyu muhango wanahujwe no kwizihiza imyaka 25 Polisi y’u Rwanda imaze ishinzwe.

Perezida Kagame yavuze ko amahugurwa aba bofisiye bahawe atari ayo kubategura mu buryo bw’umwuga gusa, ahubwo yanabatoje indangagaciro zo gukorera igihugu n’abaturage.

Yagize ati: “Amahugurwa murangije ntabwo yabateguraga mu buryo bw’umwuga gusa ahubwo yabubatsemo indangagaciro zifasha gusobanukirwa neza icyo gukorera igihugu n’abaturage bivuze. Tubatezeho kwanga ruswa, gushishoza mu gufata ibyemezo no kuzuza inshingano zanyu uko bikwiriye.”

Yakomeje abasaba kuzarangwa n’ubunyamwuga ndetse no gukorana n’abaturage mu kubungabunga umutekano.

Ati: “Mukomeze kuba abanyamwuga ndetse no kwicisha bugufi ntacyo byabatwara mu kazi mukorera igihugu cyacu, cyanyu n’abaturage bacyo, ibyo maze kuvuga ni ngombwa. Ibi ni byo bizatuma icyizere Abanyarwanda babafitiye no gukomeza kubafasha bikomeza gushinga imizi.”

Umukuru w’Igihugu yashimye Polisi y’u Rwanda ku rugendo rw’imyaka 25 imaze ikorera Abanyarwanda, avuga ko yaranzwe n’umurava n’ubwitange mu kubungabunga umutekano.

Yagaragaje ko ibyo Polisi yagezeho byagizwemo uruhare n’imikoranire myiza hagati yayo n’abaturage.

Ati: “Twese dusangiye ubushake bwo gukomeza gukorera hamwe mu kurinda umutekano wacu n’iterambere riduhuza.”

Yongeyeho ko uko ibyaha bigenda bihindura uburyo bikorwamo, ari nako Polisi ikwiye gukomeza kugendana n’igihe no gukoresha uburyo bugezweho mu gucunga umutekano.

Ati: "Imiterere y’umutekano ikomeje guhinduka ...kandi ibyaha biragenda birushaho gukorwa mu buryo bugoye gukurikirana, buhindagurika, kandi bwambukiranya imipaka. Ni yo mpamvu imikorere ya Polisi y’Igihugu nayo igomba kujyana n’igihe."

Abofisiye bahawe ipeti rya AIP ni 436 barimo abagore 109 n’abagabo 327. Harimo abari basanzwe ari abapolisi bongereye ubumenyi ndetse n’abinjiye muri Polisi y’u Rwanda bwa mbere.

Muri bo kandi harimo abanyamahanga icyenda baturutse muri Seychelles.

Abasoje amahugurwa biteganyijwe ko bazakora mu mashami atandukanye ya Polisi y’u Rwanda arimo irishinzwe umutekano wo mu muhanda, ikoranabuhanga, ubuvuzi, umutekano wo mu mazi, kuzimya inkongi ndetse n’andi mashami ashinzwe umutekano n’imiyoborere.

Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi rya Gishari, Robert Niyonshuti, yavuze ko aba bofisiye batangiye amahugurwa yabo muri Nyakanga 2025 kandi bahawe ubumenyi buzabafasha kuzuza neza inshingano zabo zo gucunga umutekano w’abantu n’ibintu.

756 0
Usubiza:
pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE