RBC na RRP+ basabye abizihiza iminsi mikuru kuzirikana kwirinda Virusi itera SIDA

RBC na RRP+ basabye abizihiza iminsi mikuru kuzirikana kwirinda Virusi itera SIDA
Mu Rwanda

Abizihiza iminsi mikuru isoza umwaka basabwe kuzirikana ko bagomba kwishima ariko birinda icyahungabanya ubuzima bwabo, birimo ibishobora gutumba bandura Virusi itera SIDA, ndetse n’ibindi birimo ibisindisha n’ibiyobyabwenge, by’umwihariko basabwa kwirinda imyitwarire yabashora mu mibonano mpuzabitsina, n’unaniwe kwifata akazirikana gukoresha agakingirizo.

Ibi ni ibyagarutsweho mu butumwa bwatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ndetse n’ubwatanzwe n’Urugaga Nyarwanda rw’abafite Virusi itera SIDA (RRP+).

Mu butumwa RBC yanyujije ku rubuga rwa X yibukije abantu ko Virusi itera SIDA igihari, bityo bakwirinda kwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, aho cyasabye abantu kwishima ariko banibuka kurinda ubuzima bwabo.

RBC kandi yanasabye abantu kwizihiza iminsi mikuru birinda kunywa ibisindisha ku buryo burenze urugero.

Yagize iti: “SIDA iracyahari. Irinde imyitwarire yagushora mu mibonano mpuzabitsina. Twishime ariko turinda ubuzima bwacu. Umwanzuro wafata uyu munsi, wagira uruhare runini mu kurinda ubuzima bwawe.”

Ubutumwa RBC yanyujije kuri X

Ku rundi ruhande n’Urugaga Nyarwanda rw’abafite Virusi itera SIDA (RRP+) binyuze mu butumwa bwatanzwe n’Umuyobozi warwo nshingwabikorwa, Dr Deo Mutambuka, rwibukije Abanyarwanda n’abandi ko Virusi itera SIDA igihari kandi idatoranya, bityo rusaba buri wese kwirinda kwishora mu mibonano mpuzabitsina, aho rwabagiriye inama y’uko unaniwe kwifata yakwibuka gukoresha agakingirizo.

Dr Deo Mutambuka yagize ati: “Iyo tureba iyi minsi mikuru, tukareba abana bari mu biruhuko, ndatekereza ko iri ingenzi ko abantu bamenya ko Virusi itera SIDA ikiriho, birinde, turasaba abantu kwirinda, turasaba abantu kwibuka niba ugiye gukora imibonano mpuzabitsina wibuke ko ugiye gukora imibonano mpuzabitsina n’umuntu utari umugabo cyangwa se umugore wawe, nubyibuka wibuke kwikingira, ariko icyo dushishikariza abantu ni uwkfata, bibaye binaniranye mukoreshe ahakingirizo, kandi Virusi itera SIDA iracyariho, nta muti nta rukingo. Ibyo bintu nibyo tugira ngo tubamenyeshe kandi bakore uko bashoboye babashe kwirinda kandi barinde bagenzi babo.”

Dr Deo Mutambuka yaboneyeho gusaba abafite Virusi itera SIDA kugira uruhare mu gukumira ubwandu bushya.

Ati: “Mbere na mbere abafite Virusi itera SIDA, turabasaba ko baba nyambere mu gukumira ubwandu bushya, kuko ituruka k’uyifitew ijya k’utayifite.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RRP+, Dr Deo Mutambuka

U Rwanda rukomeje gutera intambwe ishimishije mu guhangana na Virusi itera SIDA, rwarengeje intego za UNAIDS zizwi nka triple 95, rukaba ruri ku gipimo cya 96–98–98, aho 96.9% by’abanduye VIH Bahizi, 98% by’abazi ko bafite virusi itera SIDA bakaba bari ku miti igabanya ubukana (ART), 98% by’abafata imiti igabanya ubukana bwayo bakaba bagaragaza ko ingano ya virusi ziri mu maraso yabo yagabanutse ku kigero gishimishije, iki kikaba ari kimwe mu bipimo byo hejuru ku isi.

Hari n’ibindi byagezweho mu gukumira ko umwana avukana ubwandu bwa VIH aturuka ku mubyeyi. Hejuru ya 99% by’abagore batwite banduye VIH bafata imiti igabanya ubukana, bituma kuva mu 2015 kugeza ubu igipimo cyo kwanduza umwana kiri munsi ya 2%. Intambwe irimo guterwa no mu byiciro by’abantu bafatwa nk’abafite ibyago byinshi byo kwandura, aho ubwandu mu bagore bakora uburaya bwavuye kuri 51% mu 2010 bukagera kuri 35.2% mu 2023, naho mu bagabo baryamana n’abagabo bukava kuri 6.9% mu 2021 bugera kuri 5.8% mu 2024.

Imibare igaragaza ko mu Rwanda habarurwa abafite virusi itera SIDA bangana na 3% by’abaturage bose.

Nubwo bimeze bityo, haracyari imbogamizi mu rubyiruko, aho ubwandu buhagaze kuri 2.7% mu bantu bafite imyaka 15–49, kandi habarurwa abantu 234,593 babana na VIH.

1107 0
Usubiza:
pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE