Amahoteri yafatiwe iki cyemezo ni Century Park Hotel and Residences yo mu Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali, Dove Luxury Hotel yo mu Karere ka Gicumbi, Highland Resort Ltd yo mu Karere ka Rulindo na Nengo Eden Park Hotel yo mu Karere ka Rubavu.
Mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa 4 Kamena 2026, RDB yavuze ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yo gusanga hari ibibazo by’imikorere byari bikibangamiye ireme rya serivisi n’umutekano by’abakiliya.
RDB yagize iti: "Kuhafunga by’agateganyo bikaba bigamije guha umwanya izi hoteri ngo zikemure ibibazo byagaragaye by’imikorere itanoze ku birebana n’impushya zo gukora, isuku, ubuziranenge bw’ibiribwa, umutekano muri rusange, ireme rya serivisi, n’ibindi bisabwa mu cyiciro barimo."
Iri tangazo rikomeza risobanura ko amahoteri yose yafunzwe agomba guhagarika ibikorwa byose bifitanye isano no kwakira abashyitsi no gutanga serivisi z’ubukerarugendo kugeza igihe azaba yujuje ibisabwa.
Iti: "Ibigo byose byafatiwe ibi byemezo birasabwa guhagarika imirimo yose irebana na hoteri n’ubukerarugendo mu gihe bizaba bifunze, kandi ntibishobora gusubukura imirimo mbere y’uko bitanze ibimenyetso bifatika byerekana ko amakosa yakosowe, kandi byamaze kugenzurwa n’inzego zibifitiye ububasha."
Iki cyemezo kije mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kubaka urwego rw’ubukerarugendo rushingiye ku bwiza bwa serivisi, umutekano n’isuku kugira ngo rukomeze kuba ahantu hizewe ku bashyitsi baturuka hirya no hino ku Isi.
RDB yanaboneyeho kwibutsa ibindi bigo byose byakira abantu ko bigomba gukomeza kubahiriza ibisabwa byose biteganywa n’amategeko n’amabwiriza agenga urwego rw’ubukerarugendo.
Nk’uko byagaragajwe muri iri tangazo, "Kubahiriza ibisabwa ni ingenzi cyane mu kurinda abashyitsi, abakozi, n’abaturage muri rusange, kandi bishimangira ireme n’icyizere by’urwego rw’amahoteri n’ubukerarugendo."
RDB yashimangiye ko ibikorwa byo kugenzura iyubahirizwa ry’ibisabwa bizakomeza hirya no hino mu gihugu, rugaragaza ko ruzakomeza gufata ingamba ziteganywa n’amategeko ku bigo bizagaragaraho kutubahiriza amabwiriza.
RDB yagize iti: "RDB izakomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibisabwa kandi izafata ingamba zikwiye zirebana n’amategeko aho bizaba ngombwa."
Iki cyemezo cyitezweho kurushaho gushimangira ubuziranenge bwa serivisi zitangwa mu rwego rw’amahoteri n’ubukerarugendo, kimwe mu byubakiyeho isura nziza y’u Rwanda nk’igicumbi cy’ubukerarugendo n’ishoramari muri Afurika.


