Urukiko rwakatiye Djihad na bagenzi be gufungwa imyaka 3 naho Pazzo Man agirwa umwere

Urukiko rwakatiye Djihad na bagenzi be gufungwa imyaka 3 naho Pazzo Man agirwa umwere
Mu Rwanda

Kuri uyu wa 27 Gashyantare 2026, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwasomye urubanza ruregwamo Uzabakiriho Syprien uzwi nka Djihad na bagenzi be rubakatira igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda kuri buri umwe, ni mu gihe Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man yagizwe umwere.

Abakatiwe igifungo cy’imyaka itatu ni Uzabakiriho Syprien uzwi nka Djihad, Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nesta na Kalisa John uzwi nka K John, bahamijwe icyaha cyo gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.

Urukiko rwagaragaje ko Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nesta yasabye amashusho agaragaza Yampano n’umugore we bari mu bikorwa by’urukozasoni akayakira hanyuma akayaha Kalisa John uzwi nka K John, bikaba bigize icyaha cyo kuyakwirakwiza.

Kalisa John uzwi nka K John na we yahamijwe icyaha kuko yasabye ayo mashusho akayereka abandi bigaragaza uruhare mu kuyakwirakwiza.

Ku ruhande rwa Uzabakiriho Syprien uzwi nka Djihad umucamanza yavuze ko yari afite urubuga rwe rwari ruhuriyemo abantu 989 rukaba rwarakoreshejwe mu gusangiza ayo mashusho.

Yanakoze agace gato k’amashusho akagashyira kuri status no mu biganiro, bikaba byarafashwe nk’ikimenyetso cy’umugambi n’uruhare rwe muri icyo cyaha.

Bityo urukiko rwemeje ko Djihad, Pappy Nesta na K John bahamwa n’icyaha cyo gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni rubahanisha igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda kuri buri umwe.

Ku ruhande rwa Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man nubwo ayo mashusho yabonetse muri telefoni ye urukiko rwasanze nta bimenyetso bifatika byagaragaje uko yayabonye cyangwa uwo yaba yarayoherereje.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari umunyamakuru wamusabye ayo mashusho akamusubiza ko ntayo afite kandi ntihagaragajwe aho yayakwirakwije. Ibyo byatumye urukiko rumugira umwere rutegeka ko ahita arekurwa.

Umucamanza yibukije ababuranyi ko bafite iminsi 30 yo kujuririra icyemezo cyafashwe. Mu gihe iyo minsi yashira K John atarajurira yahita atangira kurangiza igihano kuko yari asanzwe aburana ari hanze.

234 0
Usubiza:
pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE