Home > Amakuru Yose > Amakuru mashya > Mu Rwanda > Rubavu: Urubyiruko rurasaba ko hakongerwa umubare w’ahatangirwa (...)

Rubavu: Urubyiruko rurasaba ko hakongerwa umubare w’ahatangirwa udukingirizo tw’ubuntu

By Mahame Gilbert On:12 March
10035
photo

Bamwe mu baturagebo mu Karereka Rubavu biganjemo umubaremunini w’urubyiruko barasaba inzego zibishinzwe gukora uko zishoboye zikongera umubare w’amaduka atangirwaho udukingurizo ku buntu mu rwego rwo kubafasha kwirinda no gukumira ubwandu bushya bwaVirusi itera SIDA. Ni mu gihe ubuyobozi bw’ibitaro bya Gisenyi na bwo bwemeza ko mu mujyi wa Rubavu hose hari iduka rimwe gusa ritanga udukingirizo ku buntu kandi ngo ridahagije kuko iyo serivisi ikenerwa n’abantu benshi.

Ibini ibyagaragajwe ubwo Umuryango Nyarwanda w’Abafite Ubwandu bwa Virus itera SIDA (RRP+) wakoraga ubukangurambaga bwo kwirinda no gukumira ubwandu bushya bwaVirusi itera SIDA.

Abaturage batuye mu mujyi wa Rubavu biganjemo urubyiruko bavugako bagorwa no kubona udukingirizo ngo kuko ahodutangirwa ku buntu ari hake bikaba bituma tuba tudahagije, aha bagaragaza ko bishobora no kugira uruhare rukomeye mu gutuma bamwe bishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, ibintu bishobora kugira uruhare rukomeye mu kwiyongera k’ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA.

Dativa ni umwe mu rubyiruko twaganiriye yagize ati: "Hano biba bigoye kubona agakingirizo k’ubuntu, nyine bigira ingaruka zikomeye, umuntu ashobora kuba ashaka kwisayidira nta mafaranga yo kugura agakingirizo afite ugasanga nyine akoreye aho, icyo tubasaba ni uko nibura bakongera utuzu batangiraho udukingirizo, urabona hano haza abantu benshi baje kuryoshya, wenda aho batangira udukingirizo habaye henshi bajya batubona ku buryo bworoshye."

Nkurunziza Emile nawe yagize ati: "Birumvikana ntabwo wananirwa kwigurira agakingirizo, ariko hari igihe usanga wibagiwe kujya kukagura kandi ushaka gukora umuti, rero biba bigoye niyo ugiye hariya usanga hari benshi baje kudusaba cyangwa ukanasanga twashize, turasaba ko bashyiraho ahantu henshi badutangira tukajya tuhagera tukadusaba ku buryo butworoheye, byaturinda byinshi cyane, ubwo se uramutse umanutse kizimbabwe iyo SIDA ntiwayandura, ubwo se umukobwa ntiyatwara inda, ariko tubonye udukingirizo ibyo ntibyabaho."

Umuyobozi ushinzwe gukurikirana abafite VIH/SIDA muri RRP+ ishami rya Rubavu,Mukakibibi Perus

Ibi byemezwa n’Umuyobozi ushinzwe gukurikirana abafite VIH/SIDA muri RRP+ ishami rya Rubavu,Mukakibibi Perus, aho avuga ko urubyiruko rufite ibyago byinshi byo kwandura Virusi itera SIDA, akaba arushishikariza kwitwararika no kutirara ahubwo bakabyaza umusaruro ingamba zashyizweho, aho yagasabye inzego zibishinzwe kongera ahaboneka udukingirizo mu Mujyi wa Rubavu.

Yagize ati: "Uyu mujyi wacu ugira urubyiruko rwinshi rusohoka, buri gihe bashobora gucikwa bakaba bahuye n’ubwandu, hari abanyamahanga, hari abarobyi, hari abatwara amakamyo yambuka umupaka abo bose bashobora gukwirakwiza ubwandu, ariko udukingiriro tubaye twinshi byadufasha cyane."

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Gisenyi, CSP Dr Tuganeyezu Oreste

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Gisenyi, CSP Dr Tuganeyezu Oreste, avuga ikibazo cyo kutagira amaduka ahagije atandirwaho udukingirizo ku buntu bakizi ngo kuko bafite rimwe gusa mu mujyi wa Rubavu wose, ndetse yemeza ko bakomeje kwiga ku cyakorwa kugira ngo hashyirweho andi ku buryo abazajya bakenera udukingirizo bazajya batubona nta zindi mbogamizi bahuye nazo.

Yagize ati: "Ku dukingurizo, turi kwigisha abaturage ngo bareke kugira isoni badukoreshe turahari. Muri Rubavu dufite iduka rimwe badusangamo ku buntu, turi gushaka uko amaduka yaba menshi agashyirwa ahantu hatandukanye hahurira abantu benshi."

Rubavu ni umwe mu mijyi yunganira umujyi wa Kigali, ni umujyi w’ubukerarugendo ndetse ukaba ukora ku mupaka w’igihugu cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, byongeye ni umujyi ugendwa n’abantu benshi ndetse ukabamo ibikorwa by’imyidagaduro bitandukanye bihuza abantu b’ingeri nyinshi biganjemo urubyiruko, ibi bikaba bishobora kuba intandaro yo kuba benshi bashobora gukenera gukora imibonano mpuzabitsina, mu gihe bayikora batikingiye ni kimwe mu bishobora kugira uruhare runini mu bwiyongere bw’ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA, ahanini bukomeje ku garagara mu rubyiruko hano mu Rwanda nk’uko imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC ibigaragaza.

Imibare igaragaza ko buri mwaka AHF yinjiza mu Rwanda udukingirizo turi hagati ya miliyoni enye n’eshanu. Ni mu gihe mu gihugu hose hinjira miliyoni 30 z’udukingirizo ku mwaka.

Ibi bikaba biri mu rwego rwo kurwanya no gukumira ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, aho imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) igaragaza ko Mu Rwanda nibura 35% by’ubwandu bushya buri mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 kugeza kuri 21.

Abakobwa bafite imyaka 15 kugeza kuri 19 bafite ibyago yo kwandura Virusi itera SIDA ugereranyije na basaza babo.

Make A Comment
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Izindi Nkuru Wasoma