Nubwo indwara z’ubuhumekero zifata abarenga miliyoni ebyiri mu Rwanda buri mwaka, inzobere mu buzima zigaragaza ko hakiri abantu benshi bazisuzugura, bagakerensa ibimenyetso byazo cyangwa bakanga kwivuza, bigashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) igaragaza ko kuva mu 2018 kugeza ubu, izi ndwara zikomeje kwiyongera mu bagana amavuriro, zirimo izandura n’izitandura.
Mu bana, umusonga ni wo wa mbere mu ndwara zivurwa kenshi, mu gihe mu bakuru indwara zifunga inzira z’ubuhumekero ari zo zugarije benshi, zikaba zihitana hafi 6% by’abazirwaye.
Nubwo bimeze bityo, imwe mu mbogamizi ikomeye ni imyumvire ya bamwe bagihitamo kunywa imiti basigiwe n’abandi cyangwa kwiyambaza iy’ibyatsi, aho kugana kwa muganga hakiri kare.
Ubuhamya bwa Mujawimana Clementine w’imyaka 38 bugaragaza uburemere bw’izi ndwara.
Amaze imyaka myinshi arwaye asthma, indwara ituma imiyoboro y’umwuka ibyimba, bikamugora guhumeka.
Agira ati: “Nkunda gukorora cyane, ngasemeka kandi nkumva mpeze umwuka. Hari impumuro zimfata cyane nk’itabi n’imibavu. N’iyo umuntu anyuze hafi yanjye amaze kurinywa, uwo mwuka uhita untera ikibazo.”
Avuga ko amaze imyaka igera kuri 12 yivuriza mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), aho ahora akurikiranwa n’abaganga b’inzobere.
Dr. Babane Jean Felix, inzobere mu kuvura indwara z’ubuhumekero muri CHUK, avuga ko buri munsi bakira abarwayi barenga 40 bafite ibibazo bikomeye by’ubuhumekero, ibigaragaza ko iki kibazo gikwiye gufatirwa ingamba zikomeye.
Asobanura ko abenshi mu barwayi babo ari abakoze igihe kirekire mu birombe bahuye n’umukungugu mwinshi, ndetse n’abanyweye itabi rikabangiza buhoro buhoro inzira z’ubuhumekero.
Agira ati: “Umuntu wanyoye itabi imyaka 20 aba afite ibyago byinshi byo kurwara kanseri y’ibihaha, ndetse n’indwara zidakira zifunga inzira z’umwuka.”
Iyi nzobere inasaba abanywi b’itabi n’abandi bafite ibimenyetso birimo gukorora bidakira, guhumeka bigoranye cyangwa guhora basemeka, kwihutira kwisuzumisha hakiri kare.
Ngo hari ibikoresho bipima ubushobozi bw’imiyoboro y’umwuka bigafasha abaganga kumenya ikibazo hakiri kare mbere y’uko gikomera.
Ku rwego rw’Isi, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) rivuga ko indwara z’ubuhumekero zirimo ibicurane zihitana abantu bari hagati y’ibihumbi 290 na 650 buri mwaka, aho 99% by’abapfa ari abana bo mu bihugu bikennye cyangwa bikiri mu nzira y’amajyambere.
Abaganga bashimangira ko kudasuzugura izi ndwara, kwirinda itabi n’ahari umwuka wanduye, ndetse no kwivuza ku gihe, ari zimwe mu ntambwe zafasha kugabanya umubare w’abazirwara.
© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE