Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) yatangaje ko hateganyijwe ibura ry’amashanyarazi mu bice bitandukanye by’igihugu hagati yo ku wa 9 n’uwa 17 Gashyantare 2026, bitewe n’ibikorwa byo kwagura no gusana imiyoboro bigamije kunoza serivisi z’itangwa ry’umuriro w’amashanyarazi.
Ibi ni ibikubiye mu itangazo REG yashyize hanze kuri uyu wa 7 Gashyantare 2026 binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo, igaragaza ko umuriro utazabura icyarimwe mu gihugu hose, ahubwo ko bizagira ingaruka ku mirenge imwe n’imwe izagenda itangazwa.
REG yasobanuye ko ibi bikorwa ari ingenzi mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’imiyoboro no gukomeza gutanga serivisi zinoze, isaba abaturage kwitwararika by’umwihariko bakirinda kwegera insinga z’amashanyarazi, kuko umuriro ushobora kugaruka mbere y’igihe cyari giteganyijwe.
Itangazo rigira riti: “Hagamijwe kwagura no gusana imiyoboro y’amashanyarazi hirya no hino mu turere, hateganyijwe ibura ry’umuriro mu bice bimwe by’imirenge iri muri iri tangazo hagati y’itariki ya 9-17/02/2026. Abantu bose barasabwa kwitondera insinga z’amashanyarazi kuko umuriro ushobora kugaruka mbere y’isaha iteganyijwe.”
Iri tangazo rije rikurikira ibura ry’umuriro rya hato na hato rimaze iminsi rigaragara mu duce dutandukanye tw’igihugu, aho mu bihe bishize REG yigeze kugaragaza ko hari ibibazo byabaye ku miyoboro u Rwanda ruhuriyeho n’ibindi bihugu, bikagira ingaruka ku itangwa ry’umuriro.
Nubwo hari izo mbogamizi z’igihe gito, u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu gukwirakwiza amashanyarazi mu baturage, aho imibare iheruka igaragaza ko ingo zigera kuri 85% zimaze kuyageraho.
Uyu muriro kandi ufite uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubukungu, kuko ukoreshwa n’ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi n’inganda zirenga 1300 zikorera mu gihugu.
© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE