Kuri uyu wa 30 Mutarama 2026, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi yose mu kwizihiza umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara zititaweho uko bikwiriye (NTDs), mu muhango wabereye mu Karere ka Ruhango, bamwe mu baturage bo muri aka karere biyemeje ko bagiye gushyira imbaragaza zabo mu kurwanya izi ndwara bivuye inyuma, ku buryo intego igihugu cyihaye zo kurandura burundu izi ndwara biterenze mu mwaka wa 2030 bibigiramo uruhare rutaziguye.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) rigaragaza ko ku Isi hari indwara zititaweho zigera kuri 21, gusa mu Rwanda izi ndwara zititaweho uko bikeiriye zigera ku icyenda harimo; Bilariziyoze, Ibisazi by’imbwa, Ibibembe, Imidido, Kurumwa n’inzoka, Amavunja, Ubuheri/Shishikara, Teniya, Onchocerciasis itera ubuhumyi igaragara muri(Nyamasheke na Rusizi) n’Inzoka zo munda.
Bamwe mu baturage bari bitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi muzamahanga wo kurwanya izi ndwara waberaga mu Karere ka Ruhango ku rwego rw’Iguhugu, bavuga ko ubu bamaze kuzimenya ndetse barimo kugerageza kuzirwanya ku buryo bafatanyije n’inzego z’ibanze bashaka kuzirandura, kandi ku bufatanye bw’inzego z’ubuzima nabo bizagerwaho.
Uwimana Jacqueline yavuze ko indwara zititaweho zigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’uzirwaye, ndetse yemeza ko bamaze gusobanukirwa uburyo bwo kuzirinda.
Yagize ati: “Icyo mbiziho ni uko iyo igufashe iguca intege, ubuzima bwawe ntibugende neza. Nzi indwara nka amibe na teniya, naho bilariziyoze twumvise ko tugomba kuyirandura dukora isuku mu bwiherero no kwirinda gukwirakwiza umwanda, nko kwituma ku gasozi. Ibyo bituma twanduza n’abandi bigatuma indwara zikwirakwira. Abahinga mu bishanga twigishijwe kwirinda, kutituma ku gasozi, gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune, kuko tumaze iminsi tubyigishwa.”
Ngezenumva Pascal we yavuze ko isuku n’isukura ari ishingiro ryo kwirinda izi ndwara, ashimangira ko amahugurwa bahabwa ari ingenzi, ndetse azabafasha mu kurandura burundu izo ndwara, ariko ngo byose bikazaturuka ku gushyiramo imbaraga kwabo.
Yagize ati: “Indwara zititaweho ni indwara akenshi na kenshi zituma abantu barwaragurika cyane bigatuma rero abantu bajya bafata ingamba bakazirinda bafatanyije n’ubuvuzi, ndetse bagakora ibishoboka byose ku buryo ntaho bahurira n’umwanda, tugiye gufata ingamba zo kwitegura umuntu akajya akaraba, akamesa, akoga, akaryama ahantu heza hafite isuku ku buryo izo ndwara zidafite kumugeraho uko zishakiye.”
Habiyaremye Jean Pierre yavuze ko nubwo izi ndwara zitajyaga zitabwaho uko bikwiye, ubu abaturage bafashe icyemezo cyo kuzirwanya bashyizeho ubushake bushya.
Yagize ati: “Indwara zititaweho twavuze ibibembe, tuvuga ibisazi by’imbwa, tubona ko n’ibinyoro nabyo birimo, twasanze ari mbi tugiye kuzirwanya twivuye inyuma rwose ku buryo zitazatugaragaraho, tukaba muri Ruhango ikeye, ubusanzwe twageragezaga uburyo tuzirwanya, ariko kubera ko zitari zitaweho ntitwajyaga tugira n’ubushake bwo kuzitaho, ariko ubungubu ubwo babitubwiye tugiye gushyiramo ubushake, mu bishanga batwigishije guhinga twambaye bote no na ga (uturindantoki).”
Nooliet Kabanyana, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Imiryango nyarwanda itari iya Leta ushinzwe kurwanya icyorezo cya SIDA, guteza imbere ubuzima no kurengera Uburenganzira bwa muntu, yasobanuye uruhare rwabo mu gukangurira abaturage kwirinda izi ndwara.
Yagize ati: “Rwanda NGOs Forum, tugira uruhare twigisha abaturage tubakangurira kwirinda indwara zititaweho, harimo indwara z’inzoka zo munda, bilariziyoze ndetse n’ibibembe, tukabigisha uko bagomba kugira isuku n’isukura, kuko nazo zigira uruhare mu kwirinda izi ndwara ndetse tugakorana n’inzego z’ibanze kugira ngo nabo babyumve tujyanemo.”
Yakomeje avuga ko Rwanda NGOs Forum ikomeza gukora ubuvugizi aho bitagenda neza ku nzego zitandukanye, harimo na Minisiteri y’ubuzima, kugira ngo buri mufatanyabikorwa agire uruhare mu kuvanaho za mbogamizi, cyangwa bya bibazo bibangamiye umuturage, hanyuma abe yagira uruhare mu kurandura ya ndwara.
Mukangenzi Alphonsine, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu karere ka Ruhango, avuga ko abaturage batuye akarere bamaze kumenya indwara zititaweho uko bikwiriye, ndetse bamaze gusobanukirwa nuko bazirinda.
Yagize ati: “Zimwe mu ngamba twashyizeho, dufite uburyo duhura n’abaturage ku buryo buri wese aziko Ruhango yacu icyeye, ariko nawe akamenya ko agomba kugira isuku n’isukura, ariko ntabwo twavuga ko twagezeyo, ahubwo tumuhora hafi tumwigisha mbese izo ngamba tuzirimo neza.”
Yakomeje avuga ko bafatanyije n’abafatanyabikorwa mu by’ubuzima bizera ko bazazihashya, kuko urugaga nyarwanda rw’imiryango itari iya Leta ishinzwe kurwanya icyorezo cya Sida, no guteza imbere ubuzima ndetse no guharanira uburenganzira bwa muntu (Rwanda NGO Forum), dufatanya mu kurandura indwara ya Bilaliziyoze, kandi bigaragara ko abaturage bamaze kubyumva neza.
Dr Isabella Mukagatare, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima mu Kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), mu ndwara zititaweho uko bikwiye hari izo twamaze kurandura burundu nk’indwara y’umusinziro.
Yagize ati: “Indwara y’inzoka zo munda zavuye kuri 66% ubu zigeze kuri 39%, bigaragara ko zigenda zigabanuka, ubu tukaba twarihaye intego ko mu mwaka wa 2030 tuzaba twamaze guhashya izo ndwara zititaweho uko bikwiriye.”
Yakomeje avuga kuba umunsi mpuzamahanga wizihirijwe mu Karere ka Ruhango, bigaragara ko hari aho bagejeje bahashya izi ndwara cyane cyane iya Bilariziyoze, kandi bakomeje ingamba kuko barashaka kuyirandura burundu, bityo kazabere urugero utundi turere dushobora kuba dufite iyi ndwara.
Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) mu Rwanda, Dr Brian Chirombo, yavuze ko kuri uyu munsi ubutumwa busobanutse: kurandura indwara zititaweho uko bikwiriye n’ibibembe birashoboka, ariko hakiri imbogamizi mu gihe ingamba z’ingenzi zitarashyirwa mu bikorwa uko bikwiye.
Yagize ati: “Indwara zititaweho zishobora kwirindwa mu gihe hashyizwe imbaraga zihagije, cyane ko ku Isi hose abantu bagera kuri miliyari 1.4 bakeneye ubufasha bwo kwirindwa izi ndwara.”
Yagereranyije iki kibazo n’abaturage b’u Rwanda bagera kuri miliyoni 13.4, agaragaza ko ku rwego rw’Isi ari nk’Abanyarwanda 100 bakeneye ubufasha.
Dr Chirombo yagize ati: “Mu bihugu 195 byo ku Isi, hari intambwe iri guterwa, kandi muri byo 58 byamaze kurandura nibura indwara imwe ititaweho uko bikwiriye, harimo n’u Rwanda. Ibi bigaragaza ko kubirandura bishoboka.”
Yashimye u Rwanda ku ntambwe rukomeje gutera, by’umwihariko kuba rwarahawe icyemezo na WHO mu 2022 cy’uko rwaranduye indwara y’umusinziro uterwa no kurumwa na tsetse, agaragaza ko ari umusaruro w’ubuyobozi bukomeye n’uruhare rw’abaturage.
Imibare ya WHO igaragaza ko ku Isi, indwara zititaweho uko bikwiriye (NTDs) zigira ingaruka mbi ku bantu barenga miliyari batuye mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, aho ziteza ibyago birimo imfu z’abazirwaye, ubukene, ndetse n’ubumuga.
© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE